Kampala:Icyizere cyo gusinya amasezerano hagati ya M23 na Leta ya Kinshasa cyongeye kuboneka

Publish Date: 20 Novembre 2013

Nyuma y’uko ibiro bishinzwe guhuza impande ziri mu biganiro by’amahoro i Kampala arizo Leta ya Congo Kinshasa na M23 bitangaje ko hari ingingo babashije kumvikanaho ngo gusinya itangazo (Déclaration) bahuriyeho ntibikiri ikibazo nk’ uko tubikesha emiradamo.com.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama mpuzamhanga y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (CIRGL), prof.Alphonse Ntumba Luaba yatangaje ko impande zombi zumvikanye ku kibazo cyo gutanga imbabazi rusange (Amnistie) no kwinjiza mu ngabo abari abarwanyi. Iki cyumweru kikaba ngo kigomba kurangira iryo tangazo ryasinywe.

Ntumba Luaba avuga kandi ko umutwe wa M23 wemeye ibyo leta ya Congo Kinshasa isaba kugirango habeho imbabazi rusange aho ngo hazakurikizwa uko amategeko abiteganya kimwe n’ibijyanye no kwinjira mu gisirikare cya leta.

Luaba akongera ho ko M23 igomba gukukurikiza amategeko igihugu kigenderaho aho ngo n’iyo baba bashaka gushinga ishyaka bashobora kubikora ariko bitanyuranyije n’amategeko ndetse Leta ya Kinshasa nayo ikubahiriza ibyo isabwa ntawe ubangamiwe.

Nyuma y’uko isinywa ry’amasezerano hagati y’impande zombi risubitswe mu cyumweru gishize i Kampala , leta ya Congo Kinshasa ikaba yarateye utwatsi gushyira mu ngabo z’igihugu haba umuntu ku giti cye cyangwa abantu benshi mu bari bagize umutwe wa M23 kuko ngo bitari mu byabajyanye mu biganiro.

Nyamara, Leta ya Congo Kinshasa yemeye kuzubahiriza ibyemejwe mu biganiro by’i Kampala birimo kurinda umutekano w’abahoze mu mutwe wa M23, kubasubiza mu buzima busanzwe no gukura mu munyururu ababa bafunze bazira ko bigeze kuba abarwanyi muri uyu mutwe.

Ikaze Frank/Rushyashya.net

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo