KangukaKangura “Izuba Rirashe” irikirigita igaseka! Ngo EWSA yabuze abakoresha mudasobwa. None se ko FPR yangije uburezi baragira ngo EWSA ibigenze ite?

EWSA yananiwe gukoresha porogaramu yaguze miliyoni zisaga 680


Umuyobozi mukuru wa EWSA, Ntare Karitanyi( Ifoto/Kisambira. T)

 

Hashize imyaka irenga 4, EWSA itarabasha gukoresha porogaramu ya mudasobwa yatanzeho akayabo ka miliyoni 1 n’ibihumbi 100 by’amadolari y’Amerika muri 2009, aya akaba arenga miliyoni 680 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Komisiyo y’Abadepite Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) igaragaza ko imitangirwe y’isoko ryo kugura iyo porogaramu ryakozwe nabi ariko ko ikibabaje kurushaho ari uko buri mwaka Leta yishyura ibindi bihumbi 98 by’amadolari (arenga Frw 672.280.000) by’uburenganzira bwo kuyikoresha (license) kandi iyi porogaramu ikaba itarakemura ikibazo cyatumye igurwa.

 

Iyi porogaramu ivugwa yitwa Oracle ikaba ikoreshwa n’ibigo bikomeye ku isi no mu Rwanda mu bijyanye no gucunga no kugenzura imari n’umutungo by’ikigo.

 

Ubwo abayobozi bakuru b’ubutegetsi (board) n’imiyoborere (management) bwa EWSA basobanuriraga PAC impamvu yatumye EWSA igaragarwaho n’amakosa 80 ajyanye no gucunga nabi no kunyereza umutungo wa Leta muri raporo y’umugenzi mukuru w’imari ya Leta ya 2011/12, bavuze ko iyo porogaramu batarashobora kuyikoresha mu nzego zose ikenewemo cyane cyane mu bubiko (stock) kandi ari hamwe mu hatera inyerezwa n’icungwa nabi ry’umutungo.

 

PAC yabajije impamvu iyi porogaramu yanze gukora igeze muri EWSA kandi muri banki zitandukanye hano mu Rwanda ikora. Basubije ko abayibagurishijeho (VSL) batahuguye abakozi babo ku buryo bwimbitse akaba ari nayo mpamvu baje kubirukana bakabasimbuza indi kampani yitwa TECHNET.

 

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro, avuga ko nubwo EWSA yirukanye VSL yari imaze kwishyurwa arenga miliyoni 1 n’igice z’amadolari bingana na 85% by’ayo bagomba guhabwa mu mezi 6 nyamara imirimo bakoze ikaba itarageze kuri 50%.

 

EWSA ifite abayobozi bashya kuva muri Werurwe 2013 ubwo abayiyoboraga bakurwagaho n’imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri, ikagena Ntare Karitanyi nk’umuyobozi mukuru wasimbuye Yves Mayange; inama y’ubutegetsi yo ihabwa Dr Musafiri Papias Malimba nka perezida wayo.

 

PAC ivuga ko itumva uburyo abayobozi bakuru basinyaga ko amafaranga asohoka yishyurwa kampani bavuga ko itakoze akazi bayishakagaho ndetse abayobozi bariho icyo gihe bakaba bavuze ko batazi iby’iyo porogaramu.

 

Biraro avuga kandi ko iyo porogaramu ari nziza kandi yemewe ku rwego mpuzamahanga ahubwo ko ikibazo gishobora kuba kiri mu bakozi ba EWSA. Ntiyatinye kubaza bamwe muri bo ubushobozi (qualifications) bafite kugira ngo bakore ibyo bashinzwe. Ati “Ntabwo umuhinzi mubi agaya isuka.”

 

Isoko ryo kugura porogaramu ya Oracle ryakozwe mu buryo bufifitse

 

Raporo ifitwe na PAC nk’uko yayihawe n’ Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, igaragaza ko isoko ryahawe na VSL yo muri Tanzania nyamara muri dosiye irisaba yari VSL yo muri Kenya.

 

Umuyobozi wari ushinzwe gutanga amasoko ntagikora muri EWSA kuko ubu yashinze kampani ye ariko uwamusimbuye yavuze ko ako ari agakosa (mistake) kakozwe, icyakora ananirwa gusobanura impamvu kakozwe.

 

Izi kampani ntabwo arizo zikora Oracle ahubwo nyirayo yazihaye uburenganzira bwo kuyicuruza. PAC ikaba yabajije niba VSL koko yujuje ibyangombwa byo kuyicuruza no guhugura abakozi b’ikigo bayicurujeho.

 

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Biraro Obadiah avuga ko EWSA iramutse ifite abayobozi bafite ubushake, bakurikiza inama zo gucunga no gukoresha imari n’umutungo wa Leta kugira ngo ayo makosa yose akosorwe bityo EWSA itange umusaruro itezweho na Leta n’abaturage kugira ngo igihugu kigere ku iterambere gishaka.

 

Mu kiganiro kigufi umuyobozi mushya wa EWSA, Ntare Karitanyi, yahaye abanyamakuru yavuze ko ayo makosa yose uko avugwa ari uko yayasanze muri raporo y’umugenzi mukuru w’imari ya Leta ariko ko ibintu biri gushyirwa mu buryo.

 

Source: http://www.izuba-rirashe.com/m-5501-ewsa-yananiwe-gukoresha-porogaramu-yaguze-miliyoni-zisaga-680.html

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo