Abana b’impfubyi za Jenoside baravuga ko n’ubwo bahawe amazu yo guturamo babangamiwe bikomeye no kuba nta yindi nkunga babona yabafasha kwibeshaho. Abo ni abana batujwe mu Mudugudu wa Kanyetabi, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro,
Umwe muri abo bana yagize ati “Turashima Akarere ka Kicukiro kuko katuvanye ahakomeye tutagira aho dutura, gusa dufite ikibazo gikomeye tumaranye umwaka wose, cy’uko twahawe amazu ariko ntitugira aho dukubita isuka, kubaho bisaba ko twirirwa mu bantu tujya gushaka aho tubahingira, kubera ko nta yindi nkunga tujya tubona.”
Iyi miryango y’abana b’impfubyi za Jenoside irimo abana barenga 30, abenshi ntibashoboye kwiga kubera kutagira ubushobozi. Aba bana bavuga ko bagenzi babo b’abakobwa babana muri aya mazu usanga hafi ya bose barabyaye, kubera ubushobozi buke bigatuma ngo n’ababashuka baba benshi. Undi ati “Twahawe amazu, ni byiza ariko ntitugira aho duhinga kandi ntabwo twize, nta n’amafaranga y’ingoboka duhabwa ngo wenda tube twahera aho dutangire ubuzima bushyashya.” SOME INKURU YOSE