Kigali: Abanyeshuri b’abakobwa bitwaza ijipo ngufi bambara basohotse mu bigo

Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya APACE riherereye mu murenge wa Nyakabanda bwavumbuye ko bamwe mu banyeshuri b’abakobwa biga bataha bitwaza umwenda wa kabiri w’ishuri (ijipo) mugufi bambara nyuma yo kurenga amarembo y’ikigo mu gihe yacibwa kuri iryo shuri.

 

Abazi iri shuri bazi ko bwaba ari ubuyobozi bubateganyiriza imyenda migufi cyane, nyamara siko biri. Abakuze bibaza aho iyi mirere yaba iganisha kuko babikekamo uburara.

 

Abakobwa biga bataha bahita bahindura amajipo bakambara atarenga mu mavi nk’uko bisabwa ku ishuri

Ubuyobozi buvuga ko iki kibazo bwagikemuye ku buryo bugaragara uretse ko gisigaye mu biga bataha kuko bo bagendana imyenda ibiri mu mashakoshi yabo, aho iyo bakirenga ikigo bahita biyambarira utujipo tugufi baba baragabanyishije ubwabo.

 

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri APACE , Kayitare Jean Paul avuga ko bitoroshye kugira ngo urubyiruko rugendere ku mabwiriza cyangwa amategeko y’uburezi.

 

Kayitare yagize ati “Biragora cyane ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza yose y’ishuri kuko twe twamaze gufata imyanzuro y’uko nta munyeshuri uzajya yigana imyenda nk’iyo ku buryo ku biga barara aha icyo kibazo cyamaze gukemuka ubu tukaba tugifite ku biga bataha.”

 

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri APACE, Kayitare Jean Paul riherereye munsi y’ishyamba rya Mont Kigali

Yakomeje agira ati “Abiga bataha bagendana imyenda ibiri ku buryo baza aha bambaye imyenda ireshya nk’uko twemera ariko kenshi na kenshi iyo basohotse bahita bambara ya yindi twababujije ibagaragaza uko bateye.”

 

Uyu muyobozi avuga ko baba bashaka kwigana aho Isi igeze nyamara batazi ko bibahesha isura mbi mu bababona babafata nk’abataye umuco uranga Abanyarwandakazi.

 

Nyuma y’uko kunengwa kw’aba bakobwa uyu muyobozi yarangije avuga ko n’abahungu basigaye bagabanyisha amapantaro yabo ngo kugira ngo akunde abe mato (amacupa) ariko nabyo bakaba bari kubikemura kuko basigaye babirukana.

 

Kayitare asaba ababyeyi bafite abana biga bataha ko bajya babakurikirananyuma y’igihe amasomo yarangiye kuko bo nk’abarezi badashobora no gukurikirana ubuzima bw’abanyeshuri hanze y’ikigo.

 

Source: Igihe.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo