GLPOST

Kigali : Abasore 2 bafungiye kuvogera urugo rw’Umudage bashinja kubanywera amasohoro

Hashize iminsi irenga irindwi abasore babiri b’Abanyarwanda hamwe n’umwunganizi wabo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo, aho bashinjwa icyaha cyo kuvogera urugo rw’Umudage w’umuganga ukorera mu Rwanda, no kumwaka amafaranga bamutera ubwoba bamubwira ko bashobora gushyira ahagaragara amashusho (videwo) ye bamufashe ari kubonka igitsina.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ugushyingo, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu mujyi wa Kigali unakurikiye ubugenzacyaha, SSP Urbain Mwiseneza, yemeje ko Iradukunda Sadi na Byamungu Pacifique, bombi b’imyaka 24, batawe muri yombi nyuma yaho Polisi itabajwe na Alfred Paul Yahn, umuganga w’inzobere mu ndawara z’abana n’abagore, akavurira mu bitaro by’i Ruli mu karere ka Gakenke gatatu mu cyumweru no mu bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali – CHUK.

Bombi bacakiwe bari mu rugo iwe baje kwakira amafaranga yari yabemereye kugira ngo badasohora ayo mashusho bavuga ko bamufashe ari kubonka ibitsina akananywa amasohoro yabo mu gihe babanaga nawe muri urwo rugo ruherereye mu kagari ka Cyivugiza, umurenge wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge, aho bamaze amezi atandatu bimukiye bavuye mu murenge wa Rwezamenyo bitandukanwa na kaburimbo.

Sadi na Pacifique bigeze kubana na Alfred Paul Yahn mu nzu ye nini imeze nk’ikigo cy’imfubyi yabarereragamo kuva bafite imyaka 12. Gusa bombi baje kuhava mu 2011.

Nyuma yo kuhava, Alfred Paul Yahn yasigaranye abandi bahungu 11 babana muri iyo nzu. Gusa ubuyobozi bw’umurenge wa Rwezamenyo bwabwiye IGIHE ko butazi uwo Alfred Paul Yahn nk’umuturage wabwo kuko ngo bazi ikigo cy’imfubyi kimwe gusa cyo kwa Gisimba.

Alfred Paul Yahn uzwi ku izina rya “Mon Ami” mu gace iyo nzu iherereyemo, asigaranye abahungu 11 bivugwa ko arera nk’uko umwe muri bo yabibwiye IGIHE.

Amakuru yageze kuri IGIHE avuga ko nyuma yo kuva muri urwo rugo barererwagamo bafite amashusho, Iradukunda na Byamungu basabye uwabareraga kubaha amafaranga ngo batayashyira ku karubanda. Alfred yahaye Byamungu amafaranga ibihumbi 300 by’amanyarwanda na Iradukunda amuha amadolari y’Amerika 1000 kandi anabasaba kuva mu gihugu dore ko binavugwa ko Iradukunda Sadi yari yaramwohereje mu mahanga inshuro ebyiri akagaruka, ndetse akanamugururira inzu y’iwabo iherereye muri Karabaye mu murenge wa Nyakabanda, mu karere ka Nyarugenge.

Bivugwa ko nyuma yo kwakira ayo mafaranga Iradukunda na Byamungu baje gusanga ari make, bahitamo kumusaba andi. Nyuma nibwo yaje kubemerera kuyongera kugera kuri miliyoni 100 z’amanyarwanda anabasaba kuza kuyafata.

Alfred yatabaje Polisi, nayo ibata muri yombi baje kwakira ako kayabo ka miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko yari yabibemereye kuri telefoni.

Mbere yo kwemererwa iyo nyongera, Iradukunda na Byamungu bashatse Uwizeyimana Mustafa nk’umwunganizi mu by’amategeko kugira ngo abafashe kumvisha Alfred ko agomba kubishyura kuko bafite amashusho ye nk’ikimenyetso bazamutsindisha mu rubanza.

Uwizeyimana Mustafa nawe yaje gutabwa muri yombi na Polisi nyuma y’umunsi umwe abandi bafashwe, imushinja nawe kuvogera urugo rwa Alfred. Umwe mu bahungu basigaye mu rugo rwa Alfred yabwiye IGIHE ko Uwizeyimana nawe yari yaje muri urwo rugo kumwumvisha ko abo bana barengana kandi agomba kubishyura kuko bafite ibimenyetso.

Mu gihe Iradukunda Sadi, Byamungu Pacifique n’umwunganizi wabo Uwizeyimana Mustafa bategereje ko urubanza rwabo rutangira, IGIHE yashoboye kugera ku mashusho bivugwa ko yafashwe na Sadi ubwo Alfred yamwonkaga igitsina.

Aya mashusho agaragaza umutwe w’umuzungu ufite uruhara wicaye ku musarane wa kizungu arimo konka igitsina cy’umuntu w’umwirabura bivugwa ko ari Sadi.

Alfred Paul Yahn umaze igihe kinini mu Rwanda, biragoye kumubona kuko nta telefoni agira. IGIHE yagerageje kumushakisha, ntibyashoboka kuko yaba ku bitaro bya CHUK yaba n’iby’i Ruli, hombi batubwiye ko nta telefoni agira kuko yababwiye ko iyo ashaka gutelefona atira abana babana.

Dr. Theobald Hategekimana uyobora ibitaro bya CHUK Alfred ajya akoreramo, yagize ati : “Nta telefoni agira. We ni umukorerabushake uza hano buri wa Gatatu gusa.”

Abasore babana na Alfred, nabo bavuga ko nta wapfa kumubona ku manywa kuko ataha nijoro cyane.

Source: igihe.com

Exit mobile version