Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru imodoka itwara abagenzi ya Trinity Express yakoze impanuka ikomeye ku muhanda Kigali – Rwamagana, mu karere ka Kicukiro, ku Murindi, benshi barakomereka, umwe ahita apfa.
Kuri uwo muhanda ikamyo yari yagonganye n’ivatiri, Trinity Express nayo irazigonga, ihita irenga umuhanda igonga inzu y’umuturage saa kumi n’imwe zishyira saa kumi n’ebyiri .
Abari muri iyo nzu n’abandi bari mu modoka bahise bajyanwa mu bitaro bya Kanombe.
Umuyobozi wa Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, COP George Rumanzi, yatangaje ko yahitanye ubuzima bw’umuntu umwe, abandi bataramenyekana umubare barakomereka bikomeye. […]