Kigali n’ibinyamakuru byayo birahakana ko Monusco yatangiye gusenya ibirindiro by FDLR.

Inkinamico :Monusco mu gusenya ibirindiro bya FDLR

 

FDLR soldiers at a base in Lushebere in the Massasi district, eastern Democratic Republic of Congo Photo: AFP/Getty Images
FDLR soldiers at a base in Lushebere in the Massasi district, eastern Democratic Republic of Congo Photo: AFP/Getty Images

Mu gihe kuva ku italiki ya 9 Ukuboza 2013,ingabo zidasanzwe za Monusco zifanyije na FARDC ziyemeje gusenya ibirindiro by’ umutwe w’ iterabwoba wa FDLR amakuru Rushyashya.net ikesha imboni zayo ziri muri Kivu y’ Amajyaruguru yemeza ko FDLR imaze kwigarurira uduce twinshi turi muri Zone ya Kanyabayonga.

 

Aya makuru yemeza ko uduce twa Ndaka, Kayanza,Iyobora,Mirangi,Kyaghala ndetse na Muhimole nitwo tumaze kwigarurirwa na FDLR mu minsi itarenze 5 kuva aho Monusco itangarije ko igiye gusenya ibirindiro bya FDLR.

 

Uko bihagaze ku kibuga cy’ intambara ivugwa hagati ya Monusco bishobora gutuma umuntu asubiza ubwenge inyuma akurikije imbaraga zakoreshejwe mu gusenya M23 dore ko uwo mutwe wari ufite ubushobozi bwa gisirikare ndetse unashyigikiwe kurusha FDLR.

 

Abakurikiranira hafi politiki yo mu Karere ndetse n’ intambara z’ urudaca zagiye ziharangwa basanga Monusco ishobora gukoma imbarutso k’ urusyo bityo FDLR igasesera mu Rwanda nk’ uko yakomeje ibirota”Umutindi arota icyo akunda”.

 

Ibyo bavuga bagendeye ku mitere n’ inyurabwenge ya FDLR igizwe ahanini n’ abasize bakoreye jenoside Abatutsi basaga miliyoni mu Rwanda muri Mata 1994.

 

Hashize icyumweru 1,abaturage ba Kanyabayonga batakamba ku bwo guhohoterwa na FDLR ndetse banahagaritse ibikorwa byabatungaga mu mibereho yabo ya buri munsi.

 

Umuyobozi wa Kanyabayonga,Muhindo Lukira akomeje gutakambira Leta ya Kinshasa gukora iyo bwabaga mu rwego rwo kubakiza abagizi ba nabi ba FDLR nk’ uko tubikesha Okapi.

 

Mu gihe Monusco yizezaga amahanga ko igiye gusenya FDLR burundu bigeze aho itangiye kurwanira kubohoza umuhanda munini wa Kitshanga-Kalembe-Pinga umaze iminsi uri mu maboko ya FDLR.

 

Kuba FDLR yari ifitanye amasezerano y’imikoranire n’ ubufatanye mu bya gisirikare na Mobutu na Kabila kandi tuzi neza ko Kabila awubanye na Monusco bizagorana kugirango barekure FDLR ahubwo imwe mu nzira z’ ibusamo ni uko bayifasha igatera u Rwanda n’ ubwo bitoroshye.

 

Reka tubitege amaso nk’ uko Umwongereza yagize ati”Time will Tell”.

 

Ikaze Frank/Rushyashya.net

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo