Kigali ni nziza! Isuku, amazu mashya maremare kandi meza, quartier zigezweho, imihanda mishya itatse amatara, ubusitani ku mihanda… ni bimwe mu byiza ubona iyo utembere umujyi wa Kigali wigendagendera ‘inyuma’. Uramutse uvuye Kampala, Abidjan cyangwa Kinshasa wakwikundira i Kigali aho uhumeka neza. Ariko iyo winjiye imbere muri za quartier za rubanda rusanzwe uhasanga indi Kigali idasa n’iyo wabonye. Ni ibisanzwe ku mijyi myinshi muri Africa ko habaho ibice bituwe mu kajagari, bibamo umwanda ukabije, bicururizwamo ibiyobyabwenge, bibamo indaya n’utubari tubi cyane byinshi, utwana twinshi ku mihanda, insoresore zirakaye zuzuye amarangi ku mubiri n’ibindi bidaha isura nziza umujyi. Gusa mu mpinduramatwara u Rwanda rurimo ibi ntibikwiye kandi ntibikwiye kwitwa ibisanzwe nk’uko ahandi mu karere no muri Africa byifashe. I Kigali hari uduce twinshi tumaze kuba icyitegererezo mu myubakire igezweho ndetse n’impinduka ikomeye ku mujyi mwiza, hari ariko utundi duce winjiramo ukagirango ntabwo ari i Kigali, abahatuye ariko usanga bavuga ko ahubwo aribo banyakigali. Imiturire iteye ubwoba, umwanda ukabije, ubwiherero buteye inkeke n’ibindi bibi bitari ibyo abanyarwanda bakwiye nk’uko abayobozi bakunda kubivuga. “Ibibi sibyo abanyarwanda bakwiye, bakwiye ibyiza”, aya ni amagambo akunda kugarukwaho na Perezida Paul Kagame, ariko iyo bigeze mu bayobozi bo mu nzego zo hasi ye, usanga bo basubiza bati “Biriya ni ibisanzwe n’ahandi mu bindi bihugu birahari, ariko turi gukora ibishoboka ngo bimere neza, ingamba zarafashwe”. Nuko imyaka ikicuma ahitwa ‘mu kajagari’ hakitwa gutyo, ahitwa ‘Ndjamena’ hakitwa ‘Ndjamena’ bityo bityo… Umuyobozi ushinzwe imiturire mu mujyi wa Kigali Liliane Uwanziga Mupende yabwiye Umuseke ko ikibazo cy’imiturire idahwitse ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwaguhagurukiye gusa atari ikintu cyo gukemura ako kanya kuko ngo guha isura nshya umujyi bizakorwa mu byiciro bizajya bifatwa muri buri myaka itanu. Hashingiwe ku gishushanyo mbonera, ku ikubitro ibice byo mu mujyi rwa gati aho bakunze kwita muri “ Quartier Commercial” na “ Quartier Matheus” no mu bice biri kugenda byubakwamo amazu agiye umujyo umwe. Mu bice bituwemo kandi by’akajagari, Uwanziga Mupende avuga ko n’ubwo hari hasanzwe hariho gahunda yo gukangurira abafite inyubako bigaragara ko zishaje kuzivugurura ariko hazanashyirwaho uburyo bwo kuvugurura ku rwego rusange mu gihe ikiciro cyaho kizaba kigezweho. Asobanura uburyo iri vugururwa rizakorwa yagize ati “ mu bice bisanzwe bituwemo nk’i Nyamirambo, mu gihe ikiciro cyaho kizagerwaho nabwo hazashyirwaho igishushanyo mbonera cy’inyubako zihakenewe ariko zidatandukanye cyane n’izari zihasanzwe kugira ngo umwimerere w’aka gace ugume ari wa wundi ndetse n’ibisanzwe bihakorerwa ntibihinduke”. Gusa ngo hazashyirwaho korohereza abaturage mu myubakire nk’uko yakomeje abitangaza agira ati “ turi kugenda twiga uburyo buboneye buzakoreshwa, ku buryo abaturage bazaba badafite ubushobozi buhagije bazajya bashyirwa mu matsinda bakubakira hamwe kugira ngo n’uwari ufite ubuso buto bitewe n’ibyo atunze abonereho”. Ngo hari kwigwa kandi uko ahantu runaka hakenewe kubakwa hazajya hahabwa umushoramari akubaka inyubako zisabwa ku buryo yaba ari iy’amagorofa maze umuturage agahabwa aho kuba ariko hangana n’ubuso yari asanganywe nta mafaranga atanze. Ku bijyanye n’isuku nke igaragara muri za quartier zimwe na zimwe, Uwanziga Liliane Mupende yavuze ko hasanzwe hariho itsinda rigenzura ibijyanye n’isuku mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali icyo gukora ari ukubasaba kwikubita agashyi bagakorana n’inzego z’ibanze mu kubungabunga isuku muri Kigali hose. Nubwo impinduka z’umujyi wa Kigali zisa n’izireba abayobozi, abaturage nabo hari ibyo baba bakwiye kwikorera, cyane cyane isuku aho batuye no muri quartier babamo kugira ngo umujyi wa Kigali use neza inyuma (ahaboneka) ndetse n’imbere (hirya muri za quartier). Abaturage nidukore ibyo dukwiye gukora ibyo abayobozi bagomba gukora tuzajya tubibababaza… Impinduka ngo ni mu mutwe.
Martin NIYONKURU |
|