Kigali: Umunyeshuri muri kaminuza arashakishwa nyuma yo guta uruhinja mu ndobo

 

Mu rucyerera rwo ku itariki ya 17 Gashyantare 2014, umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi (iyahoze ari KIE) yakuyemo inda umwana amuta mu ndobo aho bamena imyanda.

 

Uyu mwana ugaragara nk’utarageza igihe cyo kuvuga, yabonetse yapfuye afite ingingo zose dore ko yari umuhungu.

 

Abashizwe gukora isuku muri iyi kaminuza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo babonye amaraso menshi hafi y’indobo bamenamo imyanda, bagira amatsiko yo kurebamo imbere, basangamo umwana wapfuye.

 

Umwe muri aba bakora isuku utashatse ko amazina ye atanganzwa yagize ati ”Mugenzi wajye yarebye imbere mu ndobo abonamo umwana, bigararagara ko ari inda bakuwemo iri nko mu kigero cy’amezi atandatu cyangwa arindwi, kuko umwana afite ingingo zose.’’

 

Bamwe mu banyeshuri bari babyutse bagiye gusenga mu ma saa kumi n’igice za mu gitondo, ngo bumvise umuntu ataka cyane aho bogera ngo bakomeje bajya gusenga bageze imbere y’aho bogera bahura n’umukobwa watakaga bamubaza icyo abaye ababwira ko arwaye mu nda.

 

Aba bakobwa bakomeza bavuga ko babonye undi muntu uri gucana itoroshi hafi aho, ntibabyitaho kuko bagiraga ngo ni umunyeshuri wizinduye ugiye kwiga.

 

Umwe mu banyeshuri urarana mu nzu imwe n’uwo watakaga mu nda yatangaje ko yamuhamagaye akamusaba ko yamuzanira kamambiri n’indobo aho bogera ngo kuko yumva atameze neza.

 

Umwe mu bayobozi muri iyi Koleji y’Uburezi yatangarije IGIHE ko ibintu nk’ibi bitari bisanzwe ati ”Muri iyi kaminuza ibintu nk’ibi ntibyari bisanzwe. Uwabikoze ntaramenyekana, ariko Polisi yahageze irimo gukora iperereza buriya ni ugutegereza icyo iperereza riza gutanga.”

 

Umwe mu bakobwa biga baba muri iyi kaminuza bifuje ko amazina yabo yagirwa ibanga yagize ati “Jyewe nabyumvise mu gitondo numva nguye mu kantu. Uyu mukobwa ayadusebeje cyane rwose. Uwabikoze ntitwabashije kumumenya ariko naramuka amenyekana batubabarire bamugarure mu kigo bamwereke abandi banyeshuri, wenda ubitekereza yakwisubiraho.”

 

Undi yagize ati ”Izi ni ingaruka zo gutwara inda zitateguwe, ariko kandi uwabikoze n’undi wese waba atekereza kubikora, amenye ko kwica ari icyaha kandi nta kabuza bazajya bamenyekana.”

 

Bamwe mu bakozi bakora isuku muri iyi kaminuza, batangarije IGIHE ko bajyaga babona amaraso mu ndobo zimenwamo imyanda, bagakeka ko hari uwakuyemo inda, ariko ngo kuri iyi nshuro babonye gihamya.

 

emma@igihe.rw

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo