Kigali: Zahabu ivuye muri Congo yari imaze kuba nyinshi i Kigali kuburyo abadepite ba Kagame bari basigaye bayikinamo kazungu.

Kigali : Depite Barikana yatahuye benengango bifuzaga gucucura umunyamahanga

Yanditswe kuya 12-11-2013 – Saa 08:45′ na Elisée Mpirwa

Nyuma y’amakuru avuga ko abagabo babiri Twagirimana Emmanuel na Nkundimana Jean Berchmas bakurikiranweho ubutekamutwe ku kuba barahangitse Depite Barikana Eugene ubwo bamugurishagaho ibijya gusa nka Zahabu bifite agaciro k’Amadolari ibihumbi 40 (hafi miliyoni 28 z’amanyarwanda), we aravuga ko ahubwo yatungiye agatoki Polisi ngo bano batabwa muri yombi.

Amakuru yagaragaye ku mbuga zandikirwa mu Rwanda avuga ko aba bagabo bagurishije ibisa nka zahabu kuri Depite Barikana ariko we akemeza ko atari we ahubwo ari umunyamahanga wari mu Rwanda, we akamenya amakuru y’abashaka kumutekaho umutwe maze agatungira urutoki Polisi.

Barikana ati “Ntabwo ari jyewe ahubwo namenye abatekamutwe bashakaga kugurisha iyo ‘zahabu’ ku muntu uba iyo za Masaka (Uganda) wari uri ino, maze ntungira agatoki Polisi. Ubu idosiye yageze mu bugenzacyaha nibo bakurikirana iki kibazo. Ababyanditse ko ari jye wayibwe barabeshya babyumvise nabi.”

Depite Barikana avuga ko koko abatekamutwe bahari ari benshi mu mujyi wa Kigali aho bahamagara abantu bakoresheje inumero zo hanze bagashuka abantu bagamije kubambura amafaranga. Avuga ko aba bagabo bafashwe ariko ngo ntiyakomeje kubikurikirana ngo amenye aho bigeze.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, SSP Urbain Mwiseneza avuga nta makuru menshi yatangaza kuri iki kibazo kuko ngo bari kugikurikirana ngo bamenye iby’aba batekamutwe mu rwego rwo kugisobanukirwa bihagije dore ko ngo bahari ari benshi muri Kigali bityo akanakangurira abantu kuba maso birinda abababwira ko bafite imali bashaka kubagurishaho.

Depite Barikana Eugene wafashije mu gutahura abatekamutwe

Tariki 14 Ukwakira 2013 nibwo bivugwa ko aba bagabo batuye mu mujyi wa Kigali bafatiwe mu karere ka Burera bafungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga ubwo bari bavuye mu gace ka Gisoro muri Uganda nyuma yo gufatanwa ibiro bibiri by’ibintu bijya gusa nka Zahabu bagurishaga nka zahabu nzima. Umuvigizi wa Polisi mu ntara y’Amajyarugu, Chief Superintendent Francis Gahima avuga ko nta makuru afite kuri iki kibazo ariko yatwemereye kugikurikirana.

Amb. Habineza Joseph aherutse gusaba urubyiruko kuba maso kubera abatekamutwe

Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Nigeria, Habineza Joseph aherutse kwandika ibaruwa ifunguye asaba Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kwitondera abantu abo ari bo bose babasezeranya gukira batavunitse.

Ibi yabikoze nyuma y’aho hari Umunyarwanda wasabye Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria kumufasha kubona ivalisi irimo umutungo avuga ko yahaweho umurage n’umukire w’Umwongerezakazi wari wegereje gupfa kwe, uwo mutungo ukaba ungana na 2.015.000 USD (Miliyoni ebyiri n’ibihumbi cumi na bitanu by’amadolari y’Amerika).

KANDA HANO USOME BYINSHI KURI IYI NKURU

Abayobozi b’Akarere ka Rusizi bitiriwe kunyereza umutungo kubera abatekamutwe

Bamwe mu bayobozi b’Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba bivugwa banyereje umutungo wa Leta kubera amafaranga asaga miliyoni enye z’Amanyarwanda bahaye abantu batazwi bo mu mahanga binyuze kuri internet.

Nk’uko byasohotse mu kinyamakuru Imvaho Nshya cyo kuwa 27 – 30 Gicurasi 2010, ngo ubwo aka karere kayoborwaga na Jean Pierre Turatsinze ngo aya mafaranga yatanzwe n’Akarere nyuma y’uko abo banyamahanga b’abatekamutwe bijeje ubuyobozi ko bagiye kuboherereza ibikoresho byo kubafasha.

Gushukisha abantu ibintu bitari byo ukabambura amafaranga yabo ni icyaha gihanwa n’amategeko ahana y’u Rwanda kuva ku gihano cy’igifungo kiva ku myaka ibiri kugeza kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri miliyoni 3 kugeza kuri 5.

mpirwaelisee@igihe.rw

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo