Inama ngarukamwaka y’ Umushyikirano kuri iyi nshuro ya 11 izatangira ku italiki ya 6 igere kuya 7 Ukoboza 2013, aho izaba irimo kwibanda kuri gahunda nshya ya Leta y’ u Rwanda ya “Ndi Umunyarwanda” nk’ uko biherutse kwemezwa n’ inama y’ imirimo y’ abaministiri.
Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yashinzwe ku gitekerezo cy’ urubyiruko binyuze mu kiganiro “Youth Connekt Dialogue” cyari kigamije kurebera hamwe uburyo hakubakwa igihugu gishingiye imizi yacyo mu kwizerana.
Aha ni mu Nteko ishingamategeko y’ u Rwanda mu nama y’ umushyikirano wa 2012
Kuvugisha ukuri kuzuye mu rwego rwo gusabana imbabazi mu rwego rwo gushimangira ubumwe n’ ubwiyunge, ni zimwe mu ntego nyamukuru za “Ndi Umunyarwanda”.
Leta y’ u Rwanda yashyizeho iyi gahunda kugirango abanyarwanda aho bari hose ndetse no muri diaspora bareke kwitiranya icyo bamwe bakunze kwita Jenoside Hutu – Tutsi yo mu 1994.
Perezida w’ Inteko Nshingamategeko y’ u Rwanda, Mukabalisa Donatille, azaganira n’ abarwanyarwanda batuye mu Bubiligi ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ndi Umunyarwanda”, mu ruzinduko rw’ akazi arimo muri iki gihugu.
Ambasaderi w’ u Rwanda muri loni Gasana Eugene Richard ubwo yari yitabiriye inama y’ umushyikirano 2012
Impamvu iyi gahunda izabera mu Bubiligi ni uko iki gihugu aricyo cya mbere ku mugabane w’ Uburayi gituwemo n’ umubare munini w’ abanyarwanda kuko basaga ibihumbi 30.
Benshi mu banyarwanda bo mu bwoko bw’ Abahutu batuye mu Bubiligi ntibemera gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, kuko bavuga ko ari iturufu ya Leta y’ u Rwanda itegeka Abahutu bose gusaba Abatutsi imbabazi ku mbaraga.
Aba ni bamwe mu bari bitabiriye umushyikirano 2012
Inama y’ Umushyikirano nk’ uko iteganywa n’ ingingo ya 168 mu itegeko nshinga rya repubulika y’ u Rwanda, ihuza abanyarwanda b’ ingeli zose uhereye ku bakozi ba Leta, abikorera, sosiyete, diaspora n’ abandi, iyo nama ikaba iyoborwa na Perezida wa Repubulika.
Iyi nama y’ umushyikirano izabera mu Rwanda kuva taliki ya 6 kugera kuya 7 Ukuboza 2013. Mu rwego rwo kugirango iyi nama izabe abantu basobanukiwe neza insanganyamatsiko izayobora uyu mushyikirano, Perezida w’ Inteko Nshingamategeko y’ u Rwanda Mukabalisa Donatille, mu ruzinduko arimo kugirira mu gihugu cy’ Ububiligi azasobanurira abanyarwanda baba muri iki gihugu gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, ari nayo nsanganyaamatsiko y’ uyu mushyikirano.
Gaston Rwaka – Imirasire.com