Kubaka urukuta ku mipaka Congo – Kinshasa ihana imbibe n’ u Rwanda na Uganda nk’ umuti w’ ikibazo cy’ umutekano mucye mu Karere bikomeje gushimangirwa na Depite Jean Claude Vuemba uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Joseph Kabila.
Depite Jean Claude Vuemba uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Joseph Kabila
Agira ati: ”Mu rwego rwo gukumira ubucuruzi bw’ ibiyobyabwenge bikomoka muri Mexique, Amerika yubatse igisa n’ igikuta kugira ngo ikumire iyi mico idahwitse kandi igira ingaruka mbi k’ umutekano w’ abaturage n’ igihugu muri rusange. Si ibyo gusa, mwibuke ko na Isirayeli yubatse urukuta runini cyane igamije gukumira ibitero by’ intagondwa n’ abiyahuzi baturuka muri Palestine”.
Inyigo y’ uyu mudepite yo kubaka urwo rukuta ku mipaka Congo – Kinshasa ihana imbibe n’ u Rwanda na Uganda, ishobora gutwara akayabo ka miliyoni 120 z’ amadorari y’ amanyamerika.
Abakurikiranira hafi icyo gitekerezo basanga uyu mugabo hari aho yibeshye bagendeye ku mibanire y’ abaturage baturiye aka karere (social realities), basanga bitashoboka dore basanzwe bagenderanira k’ uburyo nta nzangano z’ umwimemerera bafitanye hagati yabo.
Sibwo bwa mbere bamwe mu banyekongo bavuga ko bize bazana bene ibyo bitekerezo bigamije kwerekana ko igihugu cyabo giterwa bitewe n’ ubukire karemano bibitseho.
Mu myaka ya za 1980, abanyekongo Prof. Kibasa Maliba kimwe na Prof. Ileo Marcel bigeze gutanga icyifuzo cy’ uko Abahutu bakwiriye guhabwa u Rwanda naho Abatutsi bose bakajyanwa mu Burundi kugirango bazashobore kubana mu mahoro.
Hubatswe urwo rukuta nibaza ko inyungu zagarukira abanyepolitiki banategura izo ntambara kuko umuturage we icyo ahora yifuza ni amahoro n’ umudendezo wo kugenda mu karere ndetse no ku Isi yose ntawe umubajije icyangombwa cyangwa se ngo amuvutse uburenganzira bwe.
Gaston Rwaka – Imirasire.com