Kubera igitutu cy’ itangazamakuru, FPR yagize ubwoba ihagarika gitifu wo mu Gatsata kubera guhohotera Mukfilipo Donatha

Gasabo : Isenyerwa ry’umuturage ryatumye Gitifu w’umurenge ahagarikwa ku mirimo

 

Kabanda Joseph wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, yahagaritswe kuri uwo mwanya nyuma yo gusenya inzu y’umuturage witwa Mukafilipo kandi yari yamuhaye icyangombwa cyo kuyubaka.

 

Mukafilipo Donatha utuye mu mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Nyamugari Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, yasenyewe inzu ku itegeko ryatanzwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatsata, kandi bwari bwamuhaye icyangombwa kimwemerera gusimbuza ihema amatafari ya sima,

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata Kabanda Joseph yahagaritswe ku mirimo ye nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy yabyemereye IGIHE.

 

Yagize ati “Twamwandikiye tumuha igihano kijyanye no kuba yarasenyeye umuturage kandi yarahawe icyangombwa, ariko nyine kubera ko bigikurikiranwa twabaye tumuhaye ’guhagarikwa.”

 

Ndizeye akomeza avuga ko Kabanda yabonye ibaruwa y’icyemezo cy’igihano yahawe mu cyumweru gishize.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yakomeje avuga ko kugeza ubu ikigaragara uwahoze ari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsata ari we ufite amakosa.

 

“Niwe ufite amakosa, ariko nyine iyo umuntu abaye ahagaritswe ibintu bigakurikiranwa, nibwo tubona igisubizo cya nyuma.”

 

Biravugwa ko Kabanda yaba yarasabwe kwegura agasuzugura

 

Bamwe mu bakozi bo mu biro by’Umurenge wa Gatsata batashatse ko amazina yabo atanganzwa mu itangazamakuru, babwiye IGIHE ko Kabanda yandikiwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo asabwa kwegura, ariko agasuzugura.

 

Umwe muri bo yagize ati “Kabanda yasabwe kwegura arabyanga, banamusabye kujya gukora muri Mituweli arabyanga avuga ko yafashe inguzanyo y’imodoka atararangiza kuyishyura.”

 

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yavuze ko nta wamusabye kwegura ngo kuko atashyizweho n’abaturage.

 

Yagize ati “Nta wigeze amusaba kwegura kubera ko adatorwa ; ni umukozi usanzwe, ntabwo rero twamusaba kwegura, ahubwo hari ibihano bijyanye n’amategeko agomba kubahiriza, ariko ntabwo yigeze asabwa kwegura.”

 

Bizagenda gute Kabanda nahamwa n’amakosa yo gusenyera Mukafilipo ?

 

Nubwo Ndizeye yari amaze kuvuga ko Kabanda ari we uri mu makosa, yongeyeho ko bakibisuzuma ngo hakurikizwe amategeko.

 

Yagize ati “Ibyo ni ibintu dusuzuma. Kugeza ubu ntabwo nakubwira ngo amakosa ni ay’uyu cyangwa uyu kandi tutaramenya neza uruhare ari urwande, ariko byose amategeko arahari arabiteganya tukaba twagishingiraho mu gufata icyemezo.”

 

Inzu ya Mukafilipo Donatha yatangiye gusenywa ku itariki ya 22 Gashyantare 2014, ubwo abasore bahagarikiwe n’itsinda ryoherejwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatsata, baje bakabanza gukura inzugi bakazijyana ku biro by’Umurenge, hanyuma ku itariki ya 7 Werurwe 2014 bakagaruka inzu yose bakayishyira hasi.

 

Nyamara ibi byose byakorwaga Mukafilipo afite icyangombwa cyasinywe n’uyu Kabanda Joseph kimwemerera kubaka iyo nzu. SOMA IYI NKURU YOSE MU KINYAMAKURU IGIHE.COM

 

Agahinda n’amarira menshi byashegeshe Mukafilipo nyuma yo gusenyerwa inzu kandi yari yahawe icyemezo cyo kuyubaka

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo