GLPOST

Kubera ubujura bwa FPR za miliyari akayabo ziranyerezwa ariko ntawe ufatwa ngo afungwe!

 

Ihurizo rikomeye mu kugaruza akayabo ka miliyari zisaga 14 zakoreshejwe na MINAGRI 

 

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta y’umwaka wa 2012/2013 yagaragaje ko muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) harimo icyuho cya miliyari zisaga 14 z’amafaranga y’u Rwanda zigomba kugaruzwa mu maguru mashya ariko hakaba hatagaragazwa uburyo azishyurwa.

 

Muri raporo uyu mugenzuzi yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko ku ikoreshwa ry’umutungo wa Leta mu mwaka 2012/2013, yavuze ko aya mafaranga yose yagendeye mu gikorwa cyo gutubura imbuto z’indobanure ndetse no gutanga ifumbire ngo hongerwe umusaruro.

 

Muri aya mafaranga yose yagurijwe abahinzi, asaga miliyari eshanu ngo kuyagaruza ni nk’inzozi kuko ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu icungamari rigaragaza ko bitazoroha na busa.

 

Nk’uko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro yabivuze, ubwo hakorwaga igenzura kuri gahunda yo gutanga ifumbire mvaruganda mu bahinzi binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu mwaka wa 2010 basanze harimo kwishyuzwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 900 basubiyeyo mu ntangiriro za Kamena 2013 basanga amafaranga yishyuzwaga yarazamutse ava kuri miliyoni 900 agera kuri miliyari 14 na miliyoni 200.

 

Biraro akomeza avuga ko aho kugirango aya mafaranga yishyuzwe yose ashiremo ndetse akomeze no gukoreshwa ahabwa abandi bahinzi, ahubwo akomeza kwiyongera umunsi ku wundi.

 

RAB kandi ngo yatanze amafaranga ayingayinga miliyari eshatu mu gutubura imbuto ariko bikorwa mu buryo budasobanutse aho nta nyandiko wabona igaragaza umusaruro, ibi ngo bikaba bituma hatagaragara agaciro k’amafaranga aba yatanzwe na Leta.

 

Mu Ntara y’u Burasirazuba mu turere twa Nyagatare na Ngoma ngo hagaragaye ko hari imbuto zitangwa ariko zidafite aho zijya guhingwa.

 

Nyuma yo gushyikiriza iyi raporo Inteko Ishinga Amategeko hakurikiraho igikorwa cyo kuyinononsora, komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) igahamagaza minisiteri n’ibigo biba byaragaragaweho no gucunga nabi umutungo wa Leta bikisobanura ku makosa biba byagaragaweho.

 

rubibi@igih.rw

 


Exit mobile version