Kubera ubwoba Kagame na FPR bafite, urwego rw’umutekano rushya “DASSO” ruzasimbura “Local defense” rwatangiye gutozwa


Urwego rw’umutekano rushya “DASSO” ruzasimbura “Local defense” rwatangiye gutozwa 

Mu ishuri rya Polisi i Gishari mu karere ka Rwamagana kuva kuwa 30 Gicurasi hari kubera amahugurwa y’urwego rushya rushinzwe umutekano rugiye gusimbura icyahoze cyitwa “Local Difense”. 

 

Umuyobozi w’uru rwego ruzaba rushinzwe umutekano mu rwego rw’Akarere ruzwi ku izina rya “DASSO” (District Administration Security Support Organ) Commissioner of Police (CP)Bruce Munyambo, yavuze ko abari mu mahugurwa bose hamwe ari 2181, barimo ab’igitsinagore 229.

 

CP Munyambo yavuze ko abari gutozwa ni icyiciro cya mbere kizamara amezi atatu. Yakomeje agira ati ”Amahugurwa azakomeza kuko DASSO mu gihugu cyose izaba igizwe n’abantu bose hamwe 7420, kandi bakazabona amahugurwa amwe.”

 

Yanavuze kandi ko bazahugurwa ku bintu bitandukanye, harimo gukoresha intwaro, amahugurwa y’ibanze yo kugenza ibyaha, gucunga umutekano n’uburere mbonera gihugu.

 

Uru rwego rwa DASSO ruzaba rushinzwe gushyira mu bikorwa ibyemezo n’imyanzuro y’Akarere irebana n’umutekano, rukaba ruzakorana n’izindi nzego z’umutekano mu gucunga umutekano, rukazajya runakorana n’izo nzego mu kurinda no gutabara igihe habaye ibiza.

 

Urwego rwa DASSO rufite ububasha bwo gufata umuntu wese rusanze uri mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, rukamushyikiriza Polisi, kandi rukajya rumenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ahashobora kuba hari icyahungabanya umutekano w’abaturage.

 

CP Munyambo yavuze ko uru rwego ruzaba rufite inzego z’ubuyobozi kandi ko ruzajya ruhembwa, ndetse rugahabwa ibyo abandi bakozi bahabwa ; nk’ubwishingizi mu kwivuza, amafaranga y’ubwiteganyirize, n’ibindi.

 

Akaba yavuze ko aya mahugurwa ari ayo kugira urwego rwa DASSO rube urwego rushinzwe umutekano kandi rw’umwuga. Nk’uko CP Munyambo yabivuze, uru rwego ruje kugabanyiriza hafi 60% akazi Polisi yagiraga,hanyuma yo igasigara “yibanda ku bibazo bikomeye by’umutekano”.

 

Source: Igihe.com

 




About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo