Abanyamahanga bazitabira imurikagurisha baragabanutse ku bw’imyanya micye
Mu gihe abanyamahanga bitabiriye kumurika ibikorwa byabo mu imukagurisha mpuzamahanga (Rwanda International Trade Fair) ku nshuro ya 16 ryabereye i Kigali umwaka ushize bageraga ku 108, uyu mwaka abazamurika ibikorwa byabo mu imurikagurisha rizaba ku nshuro ya 17 rizatangira guhera tariki ya 23 Nyakanga kugeza ku ya 6 Kanama baturutse mu bihugu by’amahanga ni 78 gusa bivuze ko bagabanutseho 30.
Mu kiganiro Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, rwatangaje ko ibyo byatewe n’uko abenshi barimo n’abanyamahanga batinze kwiyandikisha bityo Abanyarwanda akaba ari bo benshi cyane ko iyo bagiye kwemerera abantu bareba abiyandikishije mbere badakurikiza niba uri umunyamahanga cyangwa ikigo cyawe gikomeye.
Hannington Namara, umuyobozi muri PSF yavuze ko iri murikagurisha rizitabirwa n’abamurika 329 barimo Abanyarwanda 251 n’abanyamahanga 78, mu gihe umwaka ushize abaryitabiriye bari 404 bagizwe n’abanyarwanda 296 n’abanyamahanga 108.
Kuba muri rusange umubare w’abazamurika ibikorwa byabo usa nk’aho wagabanutse ngo byatewe n’uko hari amasosiyete yagiye afata imyanya 2 (stands) cyangwa irenze. Bityo hakaba hari abikorera benshi babuze uko bitabira iri murikagurisha kandi babyifuzaga.
Ku bw’izo mpamvu rero PSF irateganya kubaka i Gahanga mu karere ka Kicukiro hazaba ari ahantu hanini kandi hagezweho, hari ibikorwa remezo nkenerwa bijyanye n’igihe. Namara yasobanuye ko biteganyijwe ko imirimo yo kuhatunganya yatangira umwaka utaha ku buryo bigenze neza mu mwaka wa 2016 imurikagurisha ryatangira kuhabera. Mu myaka 16 ishize habaho imurikagurisha mpuzamahanga mu Rwanda, abakora mu nzego z’ubucuruzi bw’ibintu na servisi bamaze kuzamuka mu rwego rwo gushakisha abakiriya.
Mukarwema Yvette, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri PSF avuga ko ku bikorera, imurikagurisha nk’iri riba umwanya wo gupiganwa no kwamamaza ibikorwa byabo, gupima niba ibyo bakora bikunzwe bityo bakareba uburyo ubutaha bazarushaho kongera ubwiza bw’ibicuruzwa cyangwa serivisi batanga. Ikindi kandi biba ari umwanya ku bashoramari wo kureba aho bashobora gushora imari yabo. Aha Mukarwema yatanze ingero z’abashoramari bashinze inganda babikesheje amakuru bakuye mu mamurikagurisha yagiye aba nk’uruganda Sadolin Paint, Pembe, Mabati Rwanda, Safintra….
Imurikagurisha ry’uyu mwaka rizitabirwa n’ibihugu cumi na bitanu (15) harimo n’u Rwanda. Mu bazaryitabira kandi harimo igihugu cya Polonye kizaba kiryitabiriye ku nshuro ya mbere.
Source: Igihe.com