Yashyizweho kuwa 02/12/2013 . Yashyizwe ku rubuga na KAMANZI
Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania baba mu nkambi ya Kiyanzi, mu Karere ka Kirehe bavuga ko bahangayikishijwe n’amaherezo yabo muri iyi nkambi kuko bashaka nabo gukora bakiteza imbere nk’abandi Banyarwanda kuko batazahora bafashirizwa mu nkambi na Leta kandi bari mu gihugu cyabo.
Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania ngo nta ejo hazaza heza babona bakiri munkambi.
Ibi babitangarije UMUSEKE kuwa gatandatu tariki 30 ubwo Minisiteri ishinzwe impunzi no gukumira Ibiza ( MIDIMAR) na Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD ) bakoraga umuganda wo gucukura ibinogo by’imyanda muri iyi nkambi.
Kuri uwo munsi kandi BRD yanatanze inkunga ya Miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, izafasha mu kugura amabati yo kubakira aba Banyarwanda.
Aba Banyarwanda birukanywe muri Tanzania bavuga ko bashimishijwe n’iyi nkunga ariko ko Guverinoma ikwiye kureba uko yabakura mu nkambi kuko ngo mu gihe bakiri mu nkambi nta buzima bwiza babona muri ejo hazaza habo.
Muzehe Nkayangabo Francois wagiye mu gihugu cya Tanzaniya mu 1970, akaba yarirukanywe muri icyo gihugu mu minsi ishize kimwe n’abandi basaga ibihumbi 13, avuga ko n’ubwo bafashwa, ubuzima babayemo atari bwo bifuza gusaziramo cyangwa kuzaraga abana babo.
Uyu mugabo yagize ati “Hano tumeze neza gusa ntiduhinga kandi abenshi twari abahinzi borozi, nkaba nsaba ko Leta yazadukura mu nkambi kuko si bo bazahora batugaburira.”
Naho mugenzi we Nsengiyumva Ntwali we avuga ko abatuye muri iyi nkambi bifuza igisubizo kirambye kuko ngo asanga nta mpamvu yo gutura mu nkambi kandi bari mu gihugu cyabo.
Nsangiyumva kandi avuga ko kuba bari mu nkambi harimo imbogamizi kuko muri bo hari abishyuriraga abana babo amashuri bagifite ubushobozi mu gihugu cya Tanzania n’ubu bakaba ntacyo bagifite kibinjiriza.
Yagize ati “Ubu nta cyangombwa dufite cyaba icy’u Rwanda cyangwa icya Tanzania, hari imitungo twasizeyo iri kwangirika kandi hano ntacyo dukora, tukaba twibaza uko abana bacu baziga ubushobozi bwaradushiranye.”
Kuri ibi bibazo by’Abanyarwanda birukanywe mu nkambi ya Tanzania, Antoine Ruvebana, Umunyamabanga uhoraho muri (MIDIMAR) yadutangarije ko abari muri izi nkambi na bo atari shyashya kuko kugeza n’ubu harimo abakigora Leta, nk’abanga gufata ibyangombwa by’u Rwanda ku mpamvu zitandukanye.
Ruvebana avuga Leta na yo ihangayikishijwe n’uko hari Abanyarwanda bari mu nkambi mu gihugu cyabo kandi ngo irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo haboneke uburyo bakoherezwa mu turere dutandukanye bagafashirizwayo.
Uyu muyobozi muri MIDIMAR ati “Tuzabohereza mu turere ndetse n’abagaragara nk’abadashoboye tububakire gusa inkunga izagenerwa abibaruje ku ndangamuntu.”
Na ho ku kibazo cy’imitungo yabo yasigaye muri Tanzania, Ruvebana avuga ko biri mu bubasha bwa Minisiteri z’ububanyi n’amahanga z’ibihugu byombi, gusa ntiyagaragaza n’iba iy’u Rwanda hari icyo yaba yarabikozeho.
Imibare itangazwa na MIDIMAR igaragaza ko Abanyarwanda bakiriwe nyuma yo kwirukanwa muri Tanzania ari 13650 muri rusange. Abasaga 3 864 bari mu nkambi ya Kiyanzi, 1 613 bari mu nkambi ya Rukara, naho abandi 8 173 bakaba baragiye mu miryango yabo hirya no hino mu gihugu.
BIRORI Eric
UMUSEKE.RW