GLPOST

Kuki Kagame na FPR batinya Thomas Nahimana?

RUSHYASHYA – Nyuma yo kwirenza Padiri Evariste Nambaje ahitanye na nyina wa Ambasaderi Rugira Amandin

 

 

Padiri Thomas Nahimana wamamaye mu ivanjiri y’amacakubiri n’inzangano akoresheje intwaro ye y’ubugome ari bwo burozi aha abantu k’urubuga rwe rwa internet www.leprophete.fr, akomeje kwirenza abatavuga rumwe nawe baherereye mu cyahoze ari Cyangugu, aho akomoka.

 

Amakuru aturuka i Cyangugu aravuga ko uyu mu padiri , ariwe uherutse kwirenza Padiri Evariste Nambaje, batavugaga rumwe kubera ingengabitekerezo ye y’amacakubiri, Padiri Nambaje Evariste yari amaze iminsi yamaganira kure.

 

Thomas Nahimana yaba yaragambaniye mugenziwe Padiri Evariste Nambaje ubwo yavaga iwe i Cyangugu murukerera yerekeza i Kigali, bamutsinda mu ishyamba rya Nyungwe , barangije umurambo we bawurambika muntebe y’imodoka ye inyuma barafunga , urufunguzo baruta imbere mu modoka, kubera ubugome bwinshi n’urwango bari bamufitiye barangije kumwica bashaka no kumutwikira muri iyo modoka ye basuka Mazoutu munsi y’imodoka, barakongeza Mazoutu yanga kwaka. […]

 

 

Exit mobile version