Fred Rwigema amaze gutabaruka, Inkotanyi zacitse intege Paul Kagame arahagoboka
Tariki ya 2 Ukwakira 1990, ku munsi wa kabiri urugamba rwo kubohora U Rwanda rutangiye, nibwo uwari uruyoboye Gen Maj Fred Gisa Rwigema yarashwe n’umwanzi aratabaruka. Uru rupfu rwaciye intege bikomeye abasirikare b’Inkotanyi bari ku rugamba, bituma Paul Kagame wari ku masomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ayahagarika, aratabara, urugamba rurakomeza ruza no kugera ku ntego. Nk’uko byatangajwe na Gen Maj Sam Kaka, umwe mu basirikare bakuru bayoboye urugamba rugitangira kugeza rurangiye, ngo byari ibintu bikomeye kubona umuyobozi ukomeye kandi warwananye nabo ingamba zikomeye atabarutse urugamba rugitangira, gusa ngo ibi ntibyabaciye intege kuko bari bazi neza icyo barwanira.
Fred Gisa Rwigema
Ati “Twari tuvuye mu kindi gihugu kandi twari twararwanyeyo intambara, twari twarabonye abasirikare bakuru bapfa, n’uburyo mushobora kubyifatamo. [Rwigema] Apfuye rero twagize ikibazo gikomeye, ariko ntabwo twacitse intege zo kuvuga ngo ntidushobora kurwana urugamba ngo turutsinde”. Sam Kaka akomeza agira ati “Icyo twakoze twarisuganyije, tuvuga ngo tugomba kurwana urugamba, nk’uko rwateguwe kandi tukarutsinda”. Guhisha urupfu rwa Rwigema nk’intwaro yo kudaca intege abandi… Urupfu rwa Rwigema rwagizwe ibanga rikomeye cyane kuko iyo bidakorwa bitya, abenshi mu basirikare, abasivili n’imiryango yemeye kurekura abana ngo bajye kubohoza igihugu cyabo bari gucika intege, bikaba intandaro yo gutsindwa. Gen Maj Sam Kaka ati “Umuyobozi nk’uwo mukuru, abantu benshi baje ku rugamba kubera we, kuko abasivile n’abasirikare twese twaramwemeraga”. Sam Kaka yasobanuye ko abasirikare bari ku rugamba bahishwe iyi nkuru y’incamugongo kuko byari gutuma urugamba rusubira ibubisi cyangwa bakanarutsindwa burundu.
Sam Kaka (ibumoso) ku rugamba rwo kubohora igihugu
Abagerageje gusiba icyuho nabo baguye ku rugamba Gen Major Sam Kaka avuga ko amakuru y’incamugongo yaje kuba menshi kuko uretse Rwigema, abandi bagerageje gusiba icyuho nka Bunyenyezi, Bayingana n’abandi nabo bapfuye. Yasobanuye ko mu buyobozi bwo hejuru hari icyuho gikomeye, ariko abayobozi ku rugamba ngo bari bagikomeje gahunda yabahagurukije. Ati “[…] hano inyuma hose twari dufite icyuho, aho twari dusigaranye abantu basa n’aho bagikora akazi ni imbere, muri ba ‘Commanders’ bari bayoboye urugamba, ariko hejuru ‘commander’ uri imbere ntashobora gukora adafite umuntu ushyira kuri gahunda abasirikare”. Mu magambo ye bwite ati “Urumva iyo mwapfushije umutwe haba hari icyuho kinini”. Majoro Paul Kagame ahageze ibintu byarahindutse Iki cyuho cyahagurukije Paul Kagame wari ufite ipeti rya Majoro icyo gihe, aratabara ngo urugamba rwo kubohora igihugu cyababyaye rudahagarara rutarangiye bityo gahunda bahagurukanye igahinduka amasigaracyicaro. Gen Maj Sam Kaka avuga ko ubwo Paul Kagame yahageraga, yasanze abasirikare b’Inkotanyi bageze i Gabiro. Ngo yashyizeho gahunda yo kubanza kwisuganya kugirango urugamba rukomeze. Ati “Perezida Kagame rero aje icyo cyuho cyararangiye”.
Gen Maj Sam Kaka kuri ubu
Zimwe mu mpinduka zabayeho zigatuma urugamba rurushaho kubahira (guhiira) ni uko mu kugaruka, bafashe gahunda yo kurwanira mu misozi kuko imirambi Intego barwaniraga niyo yabateye imbaraga zo gukomeza urugamba Nk’uko Perezida Paul Kagame yakundaga kubibwira abasirikare ku rugamba, kugira intego ni kimwe mu bintu byagombaga kubafasha gutsinda urugamba. Akihagera, iteka yabaganirizaga abasobanurira ko ntacyo byaba bimaze kurwana n’uwo wita umujura kandi nawe wiba, ababwira ko mu gihe ukora amakosa akorwa n’uwo urwanya, byatuma urugamba rugutsinda mu buryo budasubirwaho. Hejuru ku ifoto : Majoro Kagame ayoboye ingabo |