GLPOST

Kagame yitwara nkaho ariwe cyangwa aruta u Rwanda yarangiza akarenzaho gusuzugura abanyarwanda

Ubwo abanyarwanda benshi twizihizaga imyaka 52 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge, Kagame we aho kwifatanya n’abandi banyarwanda yabyutse atumiza abanyamakuru muri Village Urugwiro kugirango baze kumuramya. Ibi byerekana imitekerereze ya Kagame wibwira ko aruta igihugu ko ariwe wenyine ugomba kugaragara kuri uyu munsi ukomeye mu mateka y’igihugu cyacu. Sinirirwa nta igihe kubyo yavuze n’ibisubizo yahaye abanyamakuru kuko tumaze kumenyera ko biba byuzuyemo ibinyoma no kwishongora birenze urugero. 

Ikindi kibabaje n’ agasuzuguro kagaragaye muri iki kiganiro aho yihesheje AGACIRO agitangiza mu rurimi rw’ icyongereza aho kugitangiza mu kinyarwanda. Byanyibukije umunyamakuru wo kuri Radiyo Flash FM wigeze gufata umwanya yibutsa abayobozi benshi barimo na Kagame bibagirwa ko abanyarwanda hafi 95 kw’ijana batumva icyongereza. Kuri Kagame we abanyamahanga cyane cyane abazungu baza mbere y’abanyarwanda ayobora.

 

 

Tugarutse kubyabaye uyu munsi Kagame yerekanye ubuswa bw’inshi n’ubwirasi bukabije. Niba yibwira ko azakomeza kubeshya abanyarwanda n’abanyamahanga ko u Rwanda rwigenze taliki ya 4 Nyakanga 1994 aribeshya. Hari amateka atapfa ashoboye gukuraho nk’igihe u Rwanda rwaboneye ubwigenge 01/07/1962, ikindi ntabwo azigera asiba mu mitima y’abanyarwanda iy taliki. Ubu abenshi mu Rwanda bijihije uyu munsi bucece mu mitima yabo nibarangiza ku ya 4 Nyakanga 2014 bazaza aho kuri stade Perezida Habyarimana yubatse bakubeshye ko bari kumwe nawe. Tega amatwi ikiganiro Kagame yagiranye n’abanyamakuru be uyu munsi:

 

 

 

 

Exit mobile version