Kuri Kagame n’agatsiko ke, kunenga no kwamagana “Ndi Umunyarwanda” ngo ni ukuyitinya!

KUKI ABANYAPOLITIKI BIYITA NGO NI OPOZISIYO BATINYA GAHUNDA YA « NDI UMUNYARWANDA »

Abasesengura politiki y’u Rwanda basanga iturufu ry’Abanyapolitiki barwanya Leta iriho ari ugutukana,uguharabikana,ugusebanya,kubahuka abayobozi bakuru b’Igihugu no gusuzugura inzego zacyo.Gukina politiki nk’iyo ukibwira ko ufite abayoboke ni ugufata Abanyarwanda nk’injiji cyangwa gushaka gukomeza kubaheza mu bujiji.

Amashyaka avuga ko ari muri opozisiyo usanga nta murongo wa politiki agira,abayobozi bayo birirwa mu matiku,mu macakubiri,bashaka kuryanisha Abanyarwanda bashingiye ku moko,bahembera urwango hagati y’abahutu n’abatutsi,bahakana cyangwa bapfobya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,bapinga gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge kandi bahinyura gahunda zose zigamije kubaka Igihugu n’iterambere rirambye rya Leta iriho.

Nyuma y’amahano yabaye mu Rwanda igihugu kigasenyuka bikamera nko guhanga bundi bushya,Perezida KAGAME yaje ari nk’intumwa y’Imana ibuza abantu kwihorera,yigisha kubabarira,gusaba no gutanga imbabazi,ubumwe n’ubwiyunge,kubaka Igihugu,kureba imbere aho guheranwa n’ibyabaye,gushimangira ukuri no kwimakaza umuco w’amahoro.

Nyuma y’inkiko gacaca aho bamwe mu bagize uruhare muri jenoside bemeye icyaha basaba imbabazi barababarirwa,ubu noneho gahunda igezweho- mu kubanisha Abanyarwanda dusiba icyuho cyatewe n’abateguye jenoside bagamije kurimbura Abanyarwanda- ni gahunda ya « Ndi Umunyarwanda ».Ni gahunda igamije kutwibutsa ko mbere y’ibindi byose turi Abanyarwanda.

Abiha kurwanya gahunda ya « Ndi Umunyarwanda »babigira nkana kubera inyungu zabo bwite cyangwa se ntibashaka kuyisobanukirwa no kuyinjiramo kuko bashaka kwigumira mu by’ubuhutu n’ubututsi kubera ko bashaka kubirisha.Gahunda ya « Ndi Umunyarwanda »irasobanutse :Nushaka ujye wiyita umuhutu,umututsi cyangwa umutwa arko mbere na mbere ujye umenya ko uri Umunyarwanda.

Guterwa ishema no kumva ko uri Umunyarwanda bifite agaciro gakomeya cyane :uri umunyarwanda kimwe na mugenzi wawe,mufite uburenganzira bungana imbere y’amategeko,musangiye igihugu n’umurage wacyo,mugomba kurengera inyungu zacyo, kucyubahisha no gufatanya nk’abavandimwe .Igihe Umunyarwanda agize ikibazo ugomba guhita umutabara utarebye idini arimo,ubwoko bwe cyangwa akarere akomokamo.Kuba Umunyarwanda bigomba gutera buri muvukarwanda ishema,akihesha agaciro kandi akubahisha Igihugu cye mu ruhando rw’amahanga.

Iyi politiki mpinduramyumvire Perezida KAGAME yazanye ibangamiye cyane abanyapolitiki biyita ko bari muri opozisiyo.Ni yo mpamvu badashaka kuyishyigikira na gato cyangwa kumva ivugwa.Bahagurukiye kuyinenga ariko nta ngingo batanga.Iyo usesenguye neza usanga ibyo bavuga nta shingiro bifite.Urugero rufatika ni inkuru iherutse gusohoka ku rubuga rwa Padiri NAHIMANA Thomas « www. leprophete.fr » igira,iti « ITANGAZO :Gahunda yiswe ‘NDI UMUNYARWANDA’ NTIYUBAKA IRASENYA »

Iryo tangazo ryashyizweho umukono mu Bubiligi i Denderleeuw ku wa 23 Ugushyingo 2013 na Padiri NAHIMANA Thomas uhagarariye Ishyaka Ishema,MUNYAMPETA Jean Damascene uhagarariye PDP-Imanzi,KAZUNGU NYILINKWAYA uhagarariye PPR-Imena na RYUMUGABE Jean Baptiste uhagarariye PS-Imberakuri.Iri tangazo rije rikurikira inkuru ya Faustin TWAGIRAMUNGU alias RUKOKOMA yasohotse ku rubuga rwa internet rurwanya Leta kimwe nawww.leprophete.fr ari rwo www.veritasinfo.fr yatangajwe ku wa 22 Ugushyingo 2013.

Bariya bagabo biyita abanyapolitiki bavuga ko gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » itubaka isenya ariko ntibasobanure neza uko itubaka n’uburyo isenya.Bacurikiranya amagambo cyangwa bakagoreka amateka ku bushake bakibwira ko bashobora kubona abashyigikira.Hari ibibazo byinshi bishobora kubazwa bariya banyapolitiki ariko byibura bazadufashe bashobore gusubiza ibi :Ese ko Perezida KAGAME yashoboye gushyira igihugu ku murongo nyuma ya jenoside akacyubaka mu mpande zose ku buryo n’amahanga abimuhera ibikombe,icyo gahunda ya « Ndi Umunyarwanda »itubaka ni igiki ?Abashyize umukono kuri ririya tangazo bazi imikorere yabo n’ukuntu inyandiko zabo bisenya none barashaka kubigereka kuri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda ».Ese icyo gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » isenya ni iki ?

Bariya banyapolitiki bireba gusa,biyemeje gusenya aho kubaka, barihandagaza bakavuga ko gahunda ya « Ndi umunyarwanda » itunga abanyarwanda ahubwo ibateranya bikomeye.Ariko se usibye kwigiza nkana, umuntu yatuye akavuga uruhare yagize muri jenoside cyangwa mu mateka mabi yaranze Igihugu cyacu byateranya Abanyarwanda bite ?Niba bariya banyepolitiki bahuriye i Denderleeuw barapfuye gukora itangazo batabanje kuganira ngo babwizanye ukuri ku mateka yabo no ku bikomere bagize ni uko baryaryana.Ubwo buryarya bubaranga ni bwo bashaka kuraga Abanyarwanda.Nibasubize amerwe mu isaho,Abanyarwanda bateye intambwe idashobora gusubira inyuma.Nibashaka bazaterane bakore irindi tangazo rivuguruza irya mbere kuko gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » ni igisubizo.

Bariya banyepolitiki baribeshya cyane.Gahunda ya « Ndi Umunyarwanda »ntikuraho ko icyaha ari gatozi.Si gahunda igamije guhana ahubwo ni gahunda igamije kurushaho kubanisha Abanyarwanda.Iyi gahunda ntivuguruza Itegeko Nshinga rya Repubulika y ‘u Rwanda ahubwo ituma Abanyarwanda bose barushaho kurigira iryabo kuko ibagarura ku isoko y’ubunyarwanda.Guhagarara mu cyuho birazanzwe.Usibye kwirengagiza ukuri kuzwi na bose,abahutu bishe abatutsi bitwaje ubuhutu.

Gusaba imbabazi mu izina ry’abahutu bifite igisobanuro gikomeye cyane:nta muhutu n’umwe uzongera kwitwaza ubuhutu ngo yongere kwica umututsi cyangwa utavuga rumwe na we.Kuba abakorewe jenoside bemera gutanga imbabazi bisobanura ko twese Abanyarwanda twiyemeje gufatana urunana tukiyubakira Igihugu.Nta munyamahanga uzatumeneramo ngo aturyanishe kuko twese twumvise ko turi abanyarwanda, dusangiye ugupfa n’ugukira.Kuba turi Abanyarwanda ni isano idasibangana kandi ni igihango kidakwiye gutatirwa.

Kuba muri kamere y’abanyarwanda bemera Imana kandi kugeza ubu umubare munini akaba ari Abakristu,gusaba imbabazi ntibbihatirwa.Birumvikana ko umuntu asaba imbabazi z’icyaha yakoze ariko hariho abantu bakora ibyaha ntibigere bemera ko babikoze.Ikibabaje ni uko benshi muri abo banangiye ari bo bashaka kuyobora abandi.Nka Padiri Thomas NAHIMANA wirirwa asakuza avuga amateshwa yananiwe kwemera ko yahunze amaze gusahura Paruwasi ya Muyange no kuyobya benshi.Padiri ureba hafi y’inda ye akishyira hamwe n’abandi banyepolitiki babaye ba Bihemu maze akabuza abahutu gusaba imbabazi yiyibagiza ukuntu muri BIbiliya intungane zifatanyaga n’imbaga yose yabaga yacumuye, zigasaba imbabazi zitakambira Imana ngo ice inkoni izamba.Iyo Imana yadohoraga, zumwaga ziruhutse kuko umuryango wose wabaga uvuye mu ipfunwe n’ikimwaro.

Gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » iraboneye kandi ijyanye n’iyobokamana nyakuri.Ababuza abantu kuyitabira ni ba bandi buri gihe bahora bagamije kwangisha ubuyobozi abaturage.Abanyarwanda bazi ibyiza ubuyobozi bwabo burangajwe imbere na Perezida Pawulo KAGAME bwabagejejeho.Aho Perezida KAGAME yabakuye n’icyerekezo baganamo barabizi.Padiri NAHIMANA wibye Abanyacyangugu none akaba akomeje kubashora mu matiku aho kugira umushinga abazanira arabona ari nde uzamwumva ?Ahubwo gukorana na we ni ugushaka kuba ruvumwa no guta isaro nka we.

Abahagarariye amashyaka avuga ko arwanya Leta y’ubumwe ni ba nyirabayazana b’amacakubiri ariko barabeshyana ngo bazakomeza kuganira kugira ngo bashakire hamwe umuti w’ibibazo byugarije u Rwanda n’Abanyarwanda.Bariya banyapolitiki ya mpemuke ndamuke na bo ubwabo ni ikibazo.Mbere yo kubeshya ngo barashakira umuti ibibazo by’u Rwanda buri wese yari akwiye kwisuzuma akareba ibibazo ateza maze akisubiraho ?Niba se buri wese ku giti cye yumwa akiboshye kandi agifite ikidodo kubera amakosa yakoreye Igihugu arumva ari uwuhe musanzu yatanga usibye gusenya ?

Umutima wa bariya banyepolitiki waranangiye n’amaso yabo yarahumye ku buryo banga kwemera ikintu gusa ngo ni uko cyavuzwe cyangwa cyatekerejwe na Perezida KAGAME.Gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » ije yari ikenewe kandi ibereye u Rwanda kugira ngo Igihugu cyacu tucyubakire ku nkingi zikomeye.Abashaka kuyinenga bazavuge icyo bayinenga aho gukomeza kuziza urukwavu kuko ruzi kwiruka.

Cyiza Davidson

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo