KUVUGURUZA INKURU: THADÉE RUHUMURIZA NGO ARACYAHUMEKA. | IKAZE IWACU

Mu gitondo IKAZE IWACU yari yabagejejeho inkuru y’urupfu rwa wa muhungu wa Paul Kagame, witwa Thadée Ruhumuriza, warashwe ku wa mbere w’iki cyumweru. Ariko amakuru umunyamakuru wacu uri muri Afrika y’epfo amaze gutohoza yemeza ko abicanyi barashe Ruhumuriza batamunogonoye, kubera ko hari abantu abatabaye bumvise urusaku rw’amasasu, bamujyana ku bitaro bikuru bya Capetown, koko babona yapfuye, ariko ngo abaganga bakoze ibitangaza, (réanimation) ku buryo ubu ngo yagaruye ubuzima.

Imana rero yakinze akaboko nubwo nta kabaraga afite, amakuru atugeraho yemeza ko abaganga bemeye ko yasurwa, ariko ntibirenze umuntu umwe. IKAZE IWACU kandi yashoboye kubona amafoto yerekana uko Thadée Ruhumuriza yari yarashwe, ariko ntiturabona uruhushya rwo kuyatangaza, nyirubwite ataratora agatege ngo abyemere. Twihanganishije rero umuryango n’inshuti za Ruhumuriza, kandi dusabye imbabazi ku bari bakutse umutima kubera kumva inkuru mbi y’urupfu rw’uriya musore uzira ubusa.

Turacyakurikirana iyi nkuru, tuzajya tubagezaho amakuru ye uko azajya atugeraho. Kuri Paul Kagame we, amenye ko ibisumizi bye byongeye kumutaba mu nama nkuko byabikoze ubwo byashakaga kwivugana Kayumba Nyamwasa. 

 

Sylvestre Mukunzi

Ikazeiwacu.fr

Source: http://ikazeiwacu.fr/2015/04/22/kuvuguruza-inkuru-thadee-ruhumuriza-ngo-aracyahumeka/

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo