Hagiye gushira amezi hafi atatu Paul Kagame yivuganye Col Patrick Karegeya amuhotoreye muri imwe mu mahoteli yo muri Afurika y’Epfo. Nkuko mubizi urupfu rwa Col Karegeya rwavuzweho byinshi mu binyamakuru bikomeye byo kw’ isi yose. Amaradiyo anyuranye nayo akomeye yagize icyo avuga kwiyicwa rya Col Karegeya. Nubwo twumvise cyangwa tugasoma byinshi ku rupfu rwa nyakwigendera Col Karegeya, bishimisha abantu benshi iyo bumvise hari uwo mu muryango we wafi ugize icyo avuga.
Twakunze kumva cyane Portia Karegeya, umukobwa mukuru wa nyakwigendera, ariko kuri uyu wa gatandatu ushize taliki ya 22 Werurwe 2014 abantu benshi bashimishijwe no kumva bwa mbere Leah Karegeya, umufasha wa nyakwigendera, atanga ikiganiro kirambuye kuri Radiyo Itahuka aho umunyamakuru Serge Ndayizeye yamubajije ibibazo bitandukanye ndetse n’ abantu benshi barahamagara hagati mu kiganiro bamushyigikira kandi banamukomeza.
Nashishikariza buri muntu wese ushaka kumenya neza ubugome bwa Paul Kagame n’umugore we Jeannette Kagame kumva iki kiganiro cya Leah Karegeya. Harimo impanuro n’ amasomo menshi iyo wumvise Leah Karegeya uhita wumva ko uyu mubyeyi yishyize mu moboko y’imana kandi ko yangije kwemera no kwakira ibyabaye k’umuryango we.
Mu kiganiro Matata Joseph, umwe mubaharanira uburenganzira bw’ ikirema muntu akaba atuye mu Bubiligi, mu kiganiro ke aherutse kugirira kuri Radiyo Itahuka, niwe wabivuze neza aho yavuze ko Kagame yica Col Karegeya ntacyo yabyungukiyemo ahubwo byerekanye intege nke ze. Matata akomeza avuga ko ubu Col Karegeya afite ingufu kurusha Kagame wamwishe kuko we ubu afite ububasha bwo gusanga Kagame no mu gitanda cye. Iyumvire uko Matata yabisobonuye:
Leah Karegeya nawe asa nkuwunze mubyo Matata Joseph yavuze kuko nawe yashimangiye ko Kagame yerekanye ubugome buhebuje, intege nke n’ubwoba mu guhotora umugabo we. Kuri Leah Karegeya guhotora umugabo we ni ugutsindwa kuri Kagame. Tega amatwe aka gace gato wumve uko Leah Karegeya asobonura ugutsindwa n’ intege nke za Kagame:
Maze kumva Leah Karegeya nanjye nibajije icyo Kagame yungutse ahotora Col Patrick Karegeya. Ntagushidikanya urupfu rwa Col Karegeya rwabyaye abandi ba Karegeya benshi ubu bavuga ububi bwa Kagame. Singombwa ko tujya kure kuko urugero nuko Leah, umufasha wa nyakwigendera, ndetse na Portia umukobwa we twabumvise bwa mbere Kagame amaze guhitana Col Karegeya. Ikintu kerekana ko Kagame ntacyo byamuwunguye nuko iyo wumvise Leah na Portia basobanura ubugome bwa Kagame ndetse n’ububi bwe, n’umuntu wakundaga Kagame nkeka nawe ahita abona ubugome bwuwo akunda, Kagame.
Tega amatwi ikiganiro kirambuye Leah Karegeya yagiranye na Serge Ndayizeye wa Radiyo Itahuka: