Leta ntizihanganira imyumvire idahwitse ku kudatunga ibikoresho bizimya inkongi

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza (MIDIMAR) yatangaje ko nta muturarwanda ukwiye kwitwaza ko nta bushobozi afite bwo kugura ibikoresho byo kurinda umutekano w’inyubako ye inkongi z’umuriro cyangwa kuvugurura ibishaje bishobora kuba intandaro yo kuvuka kwazo.

 

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gusobanura ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Minisitiri w’intebe yasohotse mu Igazeti ya Leta ku wa Gatanu tariki 11 Nyakanga, iyi minisiteri yatangaje ko Abanyarwanda bahawe amezi atandatu yo kwisuzuma bagashyira mu bikorwa ibikubiye muri aya mabwiriza.

 

Izi ngamba zije zikurikira inkongi y’umuriro yibasiriye amaduka yo mu gace k’ubucuruzi kazwi nka Quartier Matheus mu Mujyi wa Kigali, ku gicamunsi cyo ku wa 9 Nyakanga 2014, iyibasiriye Gereza ya Rubavu n’iya Muhanga, byose byabaye mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.

 

Na none kandi ubushakashatsi bwagaragaje ko mu Rwanda habonetse inkongi z’umuriro 116 mu mwaka wa 2012 na 2013. Muri zo, 61% zatewe n’insinga z’amashanyarazi n’uburyo budakwiye bwo gushyira amashanyarazi mu nyubako.

Izindi mpamvu zagaragajwe n’ubu bushakashatsi bwakozwe na Polisi y’u Rwanda, ni ibikoresho n’inyubako bishaje, gukoresha inyubako ibyo zitagenewe, uburangare, ubumenyi buke, kudatunga ibikoresho bizimya umuriro n’ibindi. SOMA IBIKURIKIRA 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo