GLPOST

Leta ya Kagame ikomeje gukoresha ibinyamakuru byayo nk’ Igihe.com mu gusubiza SADC na Kikwete ku bijyanye no kugirana ibiganiro na FDLR

Kikwete arasaba ubufasha bwo gutera icyuhagiro FDLR no gusaba u Rwanda kuganira nayo

 

Umugambi wa Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzania wo kwiyegereza no gushaka ubufatanye mu bihugu bigize Umuryango w’ubukungu bw’ ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika ( SADC) ngo byotse igitutu u Rwanda ku bijyanye no kugirana ibiganiro na FDLR, ushobora kongera kuzambya umubano hagati y’ibihugu byombi.

 

Ku rundi ruhande ariko usanga Leta y’u Rwanda ifata ibi nko gutera icyuhagiro (kweza) umutwe wa FDLR mu gihe ushinjwa gusiga woretse abarenga miliyoni, bishwe bazira uko bavutse, bigakorwa mu minsi ijana, ndetse n’ibyaha by’intambara n’ibyibasiriye inyokomuntu bakoreye mu Ntara zombi za Kivu, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Mu munsi ishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Bernard Membe, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru nyuma yo kubonana n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo muri Tanzania, avuga ko SADC ishaka ko Umuryango Mpuzamahanga wotsa igitutu Leta y’u Rwanda ikemera uruhande rwa FDLR rwo gushyira intwaro hasi bakagaruka mu Rwanda mu mahoro nk’uko The East African yabitangaje.

 

Iki kinyamakuru kivuga kandi ko abarwanyi ba FDLR bashaka kugaruka mu Rwanda ku bwumvikane, ibi bikaba byarashyigikiwe na Tanzania inafite ingabo mu mutwe wa Loni ushinzwe kurandura inyeshyamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

N’ubwo kuva kera u Rwanda rwashyizeho gahunda zisobanutse zo gucyura impunzi z’Abanyarwanda mu mpande zose z’isi n’abarwanyi ba FDLR barimo, ibi bikaba byarakozwe aho benshi muri bo bagiye bataha ku bushake bagasubizwa mu buzima busanzwe abandi bagashyirwa mu Ngabo z’u Rwanda, ntirukozwa (U Rwanda) ibyo kwicara ku meza y’ibiganiro umutwe wa FDLR wasize uhekuye u Rwanda. ISOMERE INKURU YOSE

Exit mobile version