Loni isa n’iyateye umugongo ikibazo cy’abahoze muri M23 bacumbikiwe n’u Rwanda

Yanditswe kuya 19-03-2014 – Saa 07:53′ na IGIHE

Uhagarariye u Rwanda muri Loni, Eugene Richard Gasana, yabwiye akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi ko u Rwanda rusanga Umuryango mpuzamahanga warateye umugongo ikibazo cy’abahoze mu mutwe wa M23 bemeye gushyira intwaro hasi bagahungira mu Rwanda kuri ubu bakaba bacumbikiwe mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba.

 

Gasana yavuze ibi mu gihe itsinda rishinzwe umutekano rivuga ko hari ibiri gukorwa ngo icyo kibazo gikemuk ; u Rwanda rubona iki kibazo gikomeje kurarirana.

 

Gasana yagize ati : “Tuributsa aka kanama ko aba barwanyi bageze mu Rwanda kuva muri Werurwe 2013. Hashize hafi umwaka. Guverinoma y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose biri mu mategeko mpuzamahanga mu kugumana iri tsinda, harimo no kubimurira mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba hafi muri Km 250 uvuye ku mupaka wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).”

 

Gasana avuga ko nubwo ibyo byose byakozwe birimo no gukomeza kwibutsa umuryango mpuzamahanga nta byinshi byakozwe ngo icyo kibazo kirangire.

 

Aba barwanyi babarirwa kuri 682 bajyanwe mu karere ka Ngoma ku itariki ya 1 Mata 2013, ubwo bigizwaga kure y’umupaka uhuza u Rwanda na Congo kugira ngo batangire ubuzima bushya bw’impunzi, babe babasha ko kwaka ubuhungiro, ariko ibi bigakorwa bamaze kuba abasivili.

 

Bimwe mu byo basabwaga birimo gushyira ibirwanisho hasi, kwamburwa imyenda ya gisirikare, gutandukanywa n’abasivili, kubarindira ahantu hamwe ndetse no guhabwa amasomo abinjiza mu buzima bwa gisivili mu gihe kingana n’amezi atatu, hanyuma bakaba bashobora kuzaka ubuhungiro nk’abandi baturage, dore ko bari bamaze ko kurahirira kwitandukanya n’igisirikare.

 

Binjira mu Rwanda bahunga, bari abarwanyi 718 bari bayobowe na Col. Ngaruye Boudouin ku itariki ya 16 Werurwe 2013, nyuma y’uko igice bari barimo cyari kiyobowe na Pasiteri Runiga gikubiswe inshuro n’icya Gen. Sultani Makenga nawe wayoboye M23 mu mirwano yagiranaga na Congo. […]

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo