15 janvier 2014
Urupfu rwa Patrick Karegeya, rukomeje kurikoroza. Mu gihe abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika bahangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano, kubera intambara zugarije bimwe mu bihugu bigize CIGLR, nka RDC, Sudani y’epfo, Centre Africa, Paul Kagame we ahangayikishijwe bikomeye no kuba zimwe mu nkoramaraso ze zaramaze gucakirwa.
Kagame ntiyaraherutse guca iryera Uhuru Kenyatta
Nkuko byagaragaye ku mafoto aturuka i Luanda muri Angola, Paul Kagame wari umaze iminsi yarasuzuguye inama za CIGLR, akimara kumva ko perezida w’Afrika y’epfo, Jacob Zuma, azaza muri iyo nama, yahise asimbuka yihuta cyane, ndetse akaba ari no mu ba perezida bagezeyeyo mbere, ngo arebe ko yaguyaguya Zuma akaba yazarekura inkoramaraso zagize uruhare mu guhitana Patrick Karegeya. SOMA IYI NKURU