M7 arashaka gupfira k’ ubutegetsi ariko nareba nabi azamera nka Gaddafi. Ndiwe nakurikiza urugero rwa Moi muri Kenya.

2016:Ishyaka NRM ryongeye guha Museveni amahirwe yo kuyobora

y_m7 moi mand

Ishyaka ( NRM) rya Perezida Museveni riri ku butegetsi muri Uganda ryatangaje ko Yoweli Kaguta Museveni azahagararira ishyaka mu matora y’ umukuru w’ igihugu muri 2016, ariko Museveni yari yitangarije ko azegura muri uyu mwaka 2014.

 

Ubwo Perezida Museveni yavaga mu muhango wo gushyingura intwari y’ Afrika Mandela, yageze mu gihugu (Uganda) ahita akoranya abayobozi bakuru b’ igihugu ab’ ingabo n’ amashyaka, maze ababwira ko agomba kwegura adategereje ko manda ye irangira.

 

Museveni yatangajwe n’ imbaga y’ abantu baturutse imihanda yose y’ isi baje gushyingura intwali Mandela bimutera kunenga bamwe mu bayobozi bo mu bihugu by’ abaturanyi bava ku buyobozi batagifite imbaraga.

 

Museveni yagize ati : “muri 2014 nzegura ku buyobozi…, sinshaka ko nzava ku buyobozi ntagishoboye kuba nakwiruka km 2 n’ amaguru nk’ uko mbibona kuri bagenzi banjye b’ abaturanyi”.

 

Icyatunguye benshi ni uko ku aliki ya 11 Gashyantare 2014, Nyuma y’ umwiherero w’ ishyaka NRM, umuvugizi wa Leta ya Uganda Ofwono Opondo yatangaje ko ishyaka NRM ryemeje ko Museveni azabahagararira mu matora yo muri 2016.

 

Ikaze Frank/Rushyashya.net

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo