Major Jean Marie Micombero wahoze mu ngabo z’urwanda wanigeze kuba SG muri Ministeri y’ingabo amaze iminsi ahigwa na bicanyi ba Kagame, nkuko byagaragaye mu kinyamakuru rushyashya gikorera Gen Jack Nziza. Iyo abicanyi ba Kagame bageze hafi yokubona uwo babatumye guhiga Rushyshya ihita yandika ko uwo nyine uhigwa ngo harabo afitanye nabo ibibazo, bityo bamara kumwirenza bati yishwe nabo yarafitanye nabo ibibazo cyangwa abo yahemukiye. Ibyo byabaye kuri nyakwigendera Col Patrick Karegeya aho rushyashya yavuze ko ngo afitanye ikibazo numuryango wa nyakwigendera Matata, naho mbere yo gutera Gen Kayumba Nyamwasa we ngo yarafitanye ikibazo na FDLR. Nuko ibinyamakuru nka Rushyashya bikorera ipererza ry’urwanda bikora, aliko kandi kuri Micombero we inshuro zose abicanyi ba Kagame bamaze bamwiruka inyuma ntabwo biboroheye, dore ko noneho usibye Yunusu Habimana na Aboubakar Uwase noneho barimo kwifashisha umugore uzwi kwizina rya Ramutsa Angelique, uyu mugore akaba ari madamu wa Major Kalisa wahoze akorera akazi ke mwishami ry’iperereza rya Directorate of Military Intelliegence (DMI).
Angelique ubu twandika iyi nkuru akaba amaze iminsi yikurunga mumago ya bantu bose bashobora kugera kuri Micombero, umwe mu batugejejeho inkuru yadutangarije ko usibye kwifashisha abicanyi boguhotora Micombero nabandi batumwe kwica, amabwiriza abicanyi bafite nuko bagomba nogukoresha uburozi bwamaze kugera m’ubihugu byuburayi. SOMA INKURU YOSE |