Bernard Makuza yagize icyo avuga ku nkuru twamwanditseho
Nyuma y’aho abamuzi neza Umuhanzi Kizito Mihigo, bavuga ko ari umwana w’umucikacumu wakuriye mu mbuto za Parmehutu, kuko ngo atangira ubuhanzi bwe yari umuririmbyi muto muri Chorale de Kigali ya st. Michel, kera yitwaga “ Abanyuramatwi”, Kizito Mihigo ngo yinjira muri iyi Korali yaririmbaga mu missa ya saa yine kuri st. Michel, Kizito wari ukiri muto ubwo Inkotanyi zabohozaga iki Gihugu akaba yarahise amenya neza kwigana indirimbo z’ Abanyuramatwi, kubera iyo mpano ye yaje gukundwa n’ Abayobozi basengeraga muri st. Michel, barimo Makuza Bernard wari Minisitiri w’intebe, Kizito akajya ajyana n’Abanyuramatwi kumuririmbira Makuza Bernard iwe murugo igihe habaye umunsi mukuru, abo bayobozi ngo nibo baje kubonera Kizito Mihigo bourse yo kujya kwiga umuziki mu gihugu cy’Ububiligi .
Rushyashya.net yagerageje kuvugana na Senateur Bernard Makuza kubirebana n’uyu muhanzi Kizito Mihigo, mukiganiro kigufi kuri telephone ye Bernard Makuza yabwiye Rushyashya.net ko yamenye Kizito Mihigo mu mwaka w’2003, byari mumatora y’umukuru w’igihugu, nyuma yo kumva indirimbo yahimbye yise “ INDIMBURIRA KUBARUSHA” avuga ko u Rwanda ruteye imbere , ibikorwa bya Perezida Paul Kagame yagejeje kubanyarwanda.
Ati : Tubaza uwayihimbye bati ni umwana uririmba mu kiriziya kuri st. Michel , iyo ndirimbo mumagambo yari nziza narayishimye, twumvaga ari umwana ufite Tarrant muri muzika, bourse yabonye nari Minisitiri w’Intebe muri Guverinema, yayibonye kimwe n’undi mwana wese ufite Tarrant ukwiye gushyigikirwa na Leta, kandi mu ishuri yarigaga neza agatsinda.
Kubyerekeye ABANYURAMATWI , Makuza Bernard avugako ntawe ukwiye kumwitiranya nayo ati : Kuki ushaka kunyasocia n’ Abanyuramatwi, Parmehutu, si mbazi, nabumvaga kera, mfite imyaka 12,sinigeze mbakunda.
Senateur Makuza Bernard abajijwe niba Choral de Kigali itarigeze igera iwe muminsi mikuru izanye na Kizito Mihigo kumuririmbira, avugako adakunda iminsi mikuru, ko kandi ntaniyo yigeze agira ngo atumire Choral de Kigali na Mihigo kuza kumuririmbira.
Ati : mperuka iminsi mikuru iwange mu mwaka 2003, nyuma y’amatora Perezida wa Repubulika yangiriye ikizere angira Minisitiri w’Intebe nari narahiye, abantu baza iwanjye turasabana ntawe natumiye nawe iyo usha uba waraje ( Avugana umunyamakuru wa Rushyashya.net).
Nongeye kugira umunsi mukuru iwanjye 2010, narahiye nanone Perezida wa Repubulika yongeye kungirira ikizere, nta Choral de Kigali yageze iwange cyereka niba haraje umwe muribo kugitike nawe ntiyaririmbye .
Undi munsi mukuru nagize iwange ni igihe nari nashyingiye umwana w’umukobwa w’impfubyi ya Jenoside nareraga mu mwaka w’2011, mu kwezi kwa cumi nabiri, nta Choral yageze iwanjye.
Makuza Bernard avuga ko akunda indirimbo za Classique, Musique Gregorienne, Mozart, Hendrix, ati : sinkunda Lap danse, ariko ndazumva zigatambuka. Naho ibintu by’Abanyuramatwi, Choral de Kigali . Ati : Iyo Choral yaba nziza yaba mbi ntiyigeze iririmba iwange, yewe simperuka no mumisa muri st.Michel, cyakoze nigeze mpasengera mugihe cyashize, najyaga mumisa y’igifaransa ya nimugoroba ( 18H00) iyo Choral ntayo nigeze mbona iririmba kuko yaririmbaga mumisa nkuru ya saa tanu, Kandi niyo najyayo iyo Choral siyo naba nkurikiranyeyo najyagayo saa kumi n’ebyiri niho nari ntuye mu Kiyovu, mvayo kugiti cyange, ntanarimwe iyo Choral yigeze igera iwange ndetse ngo na Kizito Mihigo ahagere.
Makuza Bernard avuga ko ubu asengera muri Regina Pacis I Remera, atongeye gusubira muri st.Michel, kumpamvu ze bwite, ati : cyakoze iyo habaye ubukwe njyayo, cyangwa se gutabara abagize ibyago.
Kizito Mihigo ukurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo kwica umukuru w’ igihugu Paul Kagame
Kukibazo cya Kizito Mihigo wagiye gukorana n’imitwe y’itera bwoba Makuza Bernard avugako bibabaje cyane, ati : n ‘ibintu bibi, umuntu wafashaga abantu kwibuka no kudapfobya amateka, ukumva yagiye mumigambi mibi yo kugambanira igihugu, birababaje nibyo kwamaganwa.
Cyiza Davidson