Tumaze iminsi twumva akarengana gakabije kari mu Rwanda aho abayobozi bo muturere bahohotera abaturage harimo no kubasenyera nkanswe niyo baba barabahaye ibyangombwa byo kubaka cyangwa se baraguze ubutaka binyuze mu mategeko. Ntabatindiye ni mwiyumvire aho uyu mukecuru wo muri Nyagatare (SOMA IYI NKURU Y’ABATURAGE BASENYEWE I NYAGATARE) yasenyewe akaba arimo asobanurira umunyamakuru wa Radiyo Isango Star ihohoterwa yagiriwe:
Ariko ibyo umuturage witwa Mukafilipo wo mu Gatsata yakorewe byo birenze ukwemera. Kanda hano usome uko ikinyamakuru Igihe cyavuze kuri ino nkuru. Maze gukurikira ibyavuzwe kuri Radiyo Flash FM, numvise abanyamakuru bose baranenze ibyo uyu gitifu yakoze ndetse n’abantu bose bahamagaye bakaba baramwamaganye. Icyo nakuyemo nuko abaturage mu Rwanda batangiye kuvuga ukuri bakaba batangiye gutinyuka mu kuvuga akarengane bagirirwa. Twabasaba ko bakomeza kuko Kagame n’agatsiko badashobora kuzarasa abatavuga rumwe nabo bose ngo babarangize. Tega amatwi ibyavuzwe kuri Radiyo Flash FM:
Bamwe mu bagize imiryango igera ku 100 igizwe n’abantu basaga 500 bakomeje kugaragaza ibizazane bahura nabyo nyuma yo gusenyerwa mu Murenge wa Rwimiyaga | Inzu ya Mukafilipo yasenywe ibintu bye birimo |
Mukafilipo yereka Umunyamakuru n’ikiniga isenyerwa rye | Abasore batatu batashye n’amapiki bakoresheje mu gusenya |
Abaturanyi ba Mukafilipo bumiwe bareba isenywa ry’iyo nzu | |