GLPOST

Menya byinshi kuri Sina Gerald Ese Urwibutso

Sina Gerard uzwi ku izina rya Nyirangarama yavukiye mu Karere ka Rulindo; Umurenge wa Tare; Akagali ka Nyirangarama; mu Ntara y’Amajyaruguru. Yarashatse; afite umugore umwe n’abana batanu.
Sina Gerard (Nyirangarama) wize icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye arashimira ababyeyi be bamutoje umwuga w’ubuhinzi; avuga ko hari byinshi umaze kumugezaho kugeza ubu.

Ese yigeze arota kuzaba uwo ariwe uyu munsi?

Sina Gerard yavuze ko mu bwana bwe yumvaga azatera imbere; agateza imbere aho atuye. Ati “Naharaniraga ikintu cyose cyahindura amateka ariko mu buryo budasanzwe ariko bwiza; ubu rero nabigezeho kandi ndabishimira Imana.”

Uko yatangiye umwuga wo gucuruza

Sina Gerard yavuze ko nta gishoro yari afite atangira ubucuruzi mu mwaka wa 1983 aho yari afite imyaka 20 y’amavuko. “Njye nakundaga guhinga kuko ababyeyi bari abahinzi. Najyaga niharika mu guhinga (guhinga mu murima yihariye); maze ibyo nejeje nkabijyana ku isoko; nkagenda nshyira hamwe utwo dufaranga. Nakundaga guhinga imbuto kurusha ibindi.”

Icyo yakoresheje utwo dufaranga ubwa mbere

Sina Gerard yavuze ko yashinze aka butiki. “Ubwa mbere nashinze aka butiki (boutique) gato kwa Nyirangarama; kari kagizwe n’imboga; isukari; udusabuni n’utundi ducoricori. Mbonye karimo gutera imbere (aka butiki) natangiye gukora imireti mu magi. Bitewe n’uko hari ku muhanda wa kabulimbo; nakoraga amasaha 24/24. Ntabwo nasinziraga kuko numvaga ngomba gutunga imodoka; nkubaka inzu; nkashaka umugore n’ibindi.”

Inzitizi yahuye nazo

Sina Gerard yavuze ko n’ubwo icyo gihe hariho utundi tuduka (boutiques) iruhande rwe; yari afite uburyo yakoreshaga bwatumaga abakiliya benshi bamugana. “Icya mbere nahangaga udushya abandi batagiraga; mu gihe abandi bajyaga kuryama njye nabaga nkora.”

Uko ibikorwa bye byahinduye imibereho y’abaturage ba Rulindo

“Uretse abaturage bo hasi batigeze bajya mu ishuri; ibikorwa byanjye byahinduye n’imibereho y’abaminuje. Nahaye akazi abakozi 280.

Muri abo harimo 20 baminuje bafite icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Licences); nkoresha abanyamahanga babiri barimo Umudage unkorera mu ruganda rwanjye rwubatswe i Rulindo akaba ashinzwe gukoresha ikoranabuhanga rituma ibikorwa byanjye (Produits) bigera no mu mahanga kure.”

Sina Gerard (Nyirangarama) yavuze ko uretse abo bakozi 280 akoresha; akoresha nab a nyakabyizi 600; agakorana n’imiryango 3000 ikora ibikorwa by’ubuhinzi; ubworozi n’ibindi. Ati “Abandi dufatanya ni abaturage bahinga nkabagurira umusaruro; nkanabigisha kwiteza imbere.”

Umunyamakuru Papa kibizou na Sina Gerald

Ibindi bikorwa amaze kugeza ku baturage

Sina Gerard yubatse ishuri ryigwamo n’abanyeshuri 891; kuva ku cyiciro cy’abana b’inshuke (Gardienne) kugera ku cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc commun). “Abo bose harimo abacumbikirwa n’abataha kandi bose bigira ubuntu. Nta n’umwe utanga amafaranga y’ishuri (minervale).

Yavuze ko abakozi be batagize amahirwe yo kwiga yabahaye amahirwe yo kwigira muri iryo shuri. “Intego mfite ni uko mu mwaka wa 2018 nzaba mfite umwana wize mu ishuri ryanjye ufite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Maitrise); naho mu mwaka wa 2020 hakazaba hari ufite impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat) yaratangiriye muri iryo shuri nubatse.”

Ipiganwa ku isoko ry’ubucuruzi

Sina Gerard yavuze ko mu Rwanda hari izindi sosiyete z’ubucuruzi zifite ibicuruzwa nk’ibye nk’Inyange; ariko ko nta kibazo zimutera. “Navutse nsanga abantu; iyo mbona abandi bavuka biranshimisha. Aho ntandukaniye nabo ni agashya mporana. Nkora ibitandukanye n’iby’abandi.”

Ibyo ateganya kugeraho

“Buri mwaka ngira intego zo guhanga ikintu gishya (Produit) ariko gifite aho gihurira n’abaturage. Yavuze muri utwo dushya ahanga haba harimo n’uburyo bwo kwakira abakiliya; imiterere y’umuntu uko igomba guhinduka n’ibindi.

Inama atanga

Yagize ati “Burya nta kidashoboka iyo wiyemeje. Urumva aho natangiriye hari uwo hananira koko? Ibyo umuntu yakwifuza byose kugeraho abigeraho iyo yabyiyemeje. Abantu bari bakwiye gutinyuka bagakora cyane.”

Yavuze ko mu kwihangira imirimo yanashinze amatorero abyina; ikipe y’amaguru; itsinda ry’abaririmbyi baririmbira Imana n’ibindi. Ati “Birasaba gutinyuka ukihangira umurimo. Dufite abayobozi beza; buri wese yari akwiye guhaguruka agakoresha ayo mahirwe.”
Ubundi buzima

Uretse ubucuruzi aba ahugiyemo cyane; Sina Gerard akunda kuganira n’abantu bo mu nzego zose. Akora siporo yo kuzamuka imisozi agiye kureba abaturage n’ibikorwa bye. Ati “Ikinshimisha cyane ni ukuganira n’umufasha wanjye.

Mu bindi akunda; ni ukurya igitoki n’akabanga; akanywa agashya. Asengera mu idini rya Gatolika.

Exit mobile version