Minisitiri w’ Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rudategeka u Bufaransa gushyikiriza ubutabera Abafaransa bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo ko icyo rwifuza ari uko umubano w’ibihugu byombi waba mwiza ndetse u Bufaransa ntibubuze u Rwanda kuvuga amateka yarwo. Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, aho yasobanuraga ibijyanye n’uko umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu wifashe muri iki gihe. Ku bijyanye no kuba u Rwanda rutarahwemye kugaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare rugaragara mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, binyuze mu bufasha iki gihugu cy’igihangange cyahaga Leta ya Habyarimana, Minisitiri Mushikiwabo avuga ko u Rwanda rudashobora gutegeka u Bufaransa kugira icyo bukora. Ati “Ntabwo u Rwanda rutegeka u Bufaransa icyo bukora, icyo twebwe nk’igihugu tuvuga ni uko, abayobozi ba politiki, ba gisirikare, b’ iperereza bo mu Bufaransa, mu gihe jenoside yategurwaga, mu gihe yakorwaga ndetse na nyuma yaho, bagize uruhare rwo gushaka gushyigikira cyangwa se kutarekura cyangwa kudahana abantu bakoze jenoside ; ibyo ni amateka nta cyo twabihinduraho”. Minisitiri Mushikiwabo yasobanuye ko nta kindi u Rwanda rwifuza kitari uko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa warangwa n’ubwumvikane buzira inenge ; yasobanuye ko kuba u Bufaransa bwaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, byamaze kwiyandika mu mateka kandi adashobora gusibangana, bityo ngo icyo u Bufaransa busabwa akaba ari ukutabuza Abanyarwanda kuvuga amateka yarwo uko yakabaye hatabayeho kuyagoreka. Minisitiri Mushikiwabo ati “Icyo twifuza ni uko nta utubwira ngo duhindure amateka y’u Rwanda kugirango tubashe kubana, ntibishoboka […] Twebwe icyo dusaba ni uko twakomeza kubana neza n’igihugu”. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga yavuze ko u Bufaransa bwagiye buhamagaza bamwe mu Bafaransa bagiz uruhare muri jenoside bukabahata ibibazo bikarangira badashyikirijwe inkiko, ariko avuga ko ibi u Rwanda rutabitindaho.
Muri iki kiganiro kandi Minisitiri Mushikiwabo yagarutse ku mirwano iherutse kuba hagati y’ingabo za Congo n’iz’u Rwanda ku mupaka w’ibihugu byombi mu Karere ka Rubavu, asobanura ko uko bivugwa n’ibitangazamakuru by’amahanga ntaho bihuriye n’ukuri, kuko buri gitangazamakuru kivuga ibijyanye n’inyungu za nyiracyo cyangwa icyo ashaka kugeraho. Yaboneyeho gusobanura ko atakwirirwa asobanura cyangwa afata umwanya munini wo kuvuga ko ibitangazwa na Congo ari ibinyoma ko u Rwanda ari rwo rwenderanije abasirikare b’iki gihugu cy’igituranyi, avuga ko amahirwe ahari ari uko abo bavuga ibinyoma benshi bigereye ahabereye imirwano, ku butaka bw’u Rwanda mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, aho hakaba hagaragaza ko ari abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bavogereye ubutaka bw’u Rwanda. Ese u Rwanda rufite ubushake bwo gutanga abarwanyi ba M23 ? Asobanura ku bivugwa ko u Rwanda rwaba rudafite ubushake bwo koherereza Congo abasirikare bahoze mu mutwe wa M23 bakaza guhungira mu Rwanda, Minisitiri Mushikiwabo yasobanuye ko u Rwanda rutabyanze ahubwo rwasabye ko byakorwa mu buryo buboneye. Yasobanuye ko u Rwanda rwategereje kuva umwaka ushinze muri Werurwe, umwaka n’igice ukaba wenda gushira bategereje ko Congo n’Umuryango Mpuzamahanga bagira icyo bakora ku itaha ry’aba barwanyi. Ngo u Rwanda rwaganiriye n’abayobozi ba Congo ko hakwiriye kuza itsinda bakaganira ku gikorwa cyo gucyura aba barwanyi, Congo yasubije ko “mu minsi ya vuba” izohereza iryo tsinda. Minisitiri Mushikiwabo avuga ko bukeye bagiye kumva bumva ngo hari itsinda ry’Abanyekongo bageze I Rubavu, ngo baje kuganira n’u Rwanda ibijyanye n’abasirikare ba M23. Mushikiwabo avuga ko bagaye iki gikorwa kuko abo bantu baje badateguje, bityo Congo yemera ko izohereza itsinda mu buryo busobanutse, bakabanza bagateguza hanyuma u Rwanda narwo rukabakira. “Nta guseta ibirenge kwabayeho, ntabwo duteganya guhindura inkomoko y’aba bantu, turashaka uburyo buboneye bwo kubikora”. Ibya General Nkunda biri hafi gusobanuka Minisitiri Mushikiwabo avuga ko ibyo kohereza Laurent Nkunda wahoze ari umuyobozi wa CNDP mu gihugu cye cyangwa akaba yashyikirizwa ubutabera, u Rwanda rwasabye ko mu bizaganirwaho n’ibihugu byombi muri iryo tsinda rizaza kwiga iby’abarwanyi ba M23, ikibazo cya Nkunda nacyo kizavugwaho. U Rwanda ruzakomeza gukora ibyarwo hatitawe ku bitangazwa na HRW Mu gihe hari hamaze iminsi havugwa ko hari ibyo u Rwanda rutumvikanaho n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch- HRW), ndetse nyuma y’uko uyu muryango usohoye raporo ivuga ko u Rwanda rutubahiriza uburenganzira bwa muntu cyane cyane hakagarukwa ku ifatwa n’ifungwa rya hato na hato byavugwaga ko bikorerwa mu Rwanda, Minisiteri y’Ubutabera yasohoye inyandiko ivuguruza ibyatangajwe n’uwo muryango, ndetse hagaragazwa ko ibyo ukora bidasobanutse. Mu nyandiko yateguwe na Minisiteri y’Ubutabera ari nayo ifite mu nshingano imikoranire na HRW, yasobanuraga ko hari ingingo uyu muryango wirengagiza (kandi zaremeranyijweho n’impande zombi ubwo hasinywaga amasezerano y’imikoranire) iyo basohora raporo kuko batajya baha umwanya u Rwanda ngo rugire icyo ruvuga ku biruvugwaho. Minisitiri Mushikiwabo agaya cyane kuba HRW ibeshya ko ihagurukijwe n’uburenganzira bwa muntu, hanyuma barangiza bagakora raporo zigaragaza ko bari bakurikiye inyungu za politiki. Minisitiri Mushikiwabo avuga ko u Rwanda ruzakomeza gukora ibirureba rutitaye ku bivugwa kuko nta ukwiriye gutegeka igihugu runaka uburyo gicunga umutekano warwo.
Yasobanuye icyo u Rwanda rwita ikinamico iyo FDLR ishyira intwaro hasi Kuba FDLR ishyira intwaro hasi u Rwanda rukavuga ko bisa n’ikinamico, Minisitiri Mushikiwabo yasobanuye ko u Rwanda rwishimira igikorwa cyo gushyira intwaro hasi kwa FDLR kuko ari byo rwaharaniye kuva cyera ndetse ko iyi gahunda yatangiye gushyirwamo imbaraga ubwo hashyirwagaho uburyo bakirwamo, bagasubizwa mu buzima busanzwe n’ibindi bijyana nabyo ; kuva icyo gihe abagera ku bihumbi 11 bakaba baracyuwe muri ubwo buryo. Gusa ngo biratangaje kuba FDLR muri iyi minsi ishyira intwaro hasi, ukumva bahamagaje amahanga n’imiryango itandukanye, hanyuma bagashyirwa mu bigo. Ati “Gushyira intwaro hasi byo ni byiza, icyo tutumvise neza ni ibintu bimeze nka sinema byo gutegura, kwakira abantu, ibyo ntabwo twabyumvise neza kuko ubundi FDLR iyo ishatse gutaha ni ibintu byoroshye cyane, aho bataha mu gihugu barahazi”. Minisitiri Mushikiwabo asobanura ko kuva cyera abarwanyi ba FDLR batahaga kandi bakakirwa neza, bisobanuye ko bose bazi inzira binyuzwamo. Hanyuma ibyo kuba hari ubundi buryo bwo gutaha bwaje, aho batumira amahanga n’imiryango itandukanye bakurizwa amakamyo bakajyanwa gucumbikirwa ahandi ngo nibyo u Rwanda rwita ikinamico. Umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika umeze neza Kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gusohora itangazo zamagana itabwa muri yombi n’ishimutwa ry’abantu ngo bibera mu Rwanda, ngo ntibikwiriye guherwaho havugwa ko umubano w’u Rwanda na Amerika ufite agatotsi. Minisitiri Mushikiwabo avuga ko kuba igihugu gifitanye umubano n’u Rwanda cyagira icyo kivuga ku bibera mu gihugu bidatangaje na busa kuko ahubwo biba biri mu nshingano zacyo. Aha yaboneyeho gusobanura ko kuba abantu bari mu nzego zishinzwe umutekano babazwa ibijyanye n’umutekano w’igihugu bidasobanuye ko baba bashimuswe. Aha Mushikiwabo yashimangiye ko abantu badakwiriye gukomeza gutekereza ko hari ikibazo hagati y’u Rwanda na Amerika kuko nta gitangaje Amerika yakoze ubwo yasohoraga itangazo. Ikibazo cya viza za Afurika y’Epfo kizakemuka Minisitiri Mushikiwabo yagarutse ku kuba serivisi za Ambasade ya Afurika y’Epfo mu Rwanda zitagikora ari ikibazo gikomeye ariko hari ubushake bwo gushakira icyo kibazo umuti kigakemuka. U Rwanda rugiye kongera kuyobora akanama ka LONI gashizwe umutekano U Rwanda mu kwezi gutaha ruzongera kwicara ku ntebe y’ubuyobozi bw’Akanama k’ Umutekano k’ Umuryango w’Abibumbye, rusimbuye kuri uwo mwanya u Burusiya buwumazeho uku kwezi kwa Kamena. Nk’uko Minisitiri Mushikiwabo abivuga, uyu ni umwanya mwiza wo kongera kumvikanisha gahunda yo kongera ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino, dore ko muri ibi bihe hari intambara mu bihugu bya Centre Afrique na Sudani ndetse n’umwuka mubi muri bimwe mu bihugu by’i Burayi. Iyi niyo ntego y’u Rwanda muri ibi bihe ruzamara ruyoboye aka kanama dore ko rumaze imyaka igera ku icumi rubungabunga amahoro mu bihugu byinshi byo ku isi. Inama y’Umuhora w’Amajyaruguru izabera mu Rwanda Minisitiri Mushikiwabo yasobanuye ko guhera tariki ya 3 Nyakanga u Rwanda ruzakira inama y’ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru (Nothern Corridor) w’ibihugu bigize Akarere ka Afurika y’I Burasirazuba. Yasobanuye ko uyu azaba ari umwanya wo gusuzuma ibimaze kugerwaho mu guteza imbere ibikorwa remezo muri ibi bihugu ndetse n’aho ibihugu bigeze bihindura ubuntu viza ku bashaka gutembera muri byo. Minisitiri Mushikiwabo yatangaje kandi ko u Rwanda ruzakira inama ijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi, Minisitiri w’Intebe wa Norway Erna Solberg ufatanya na Perezida Kagame kuyobora ako kanama, akaba azagera mu Rwanda tariki ya 2 Nyakanga. |