GLPOST

Ministre w’Intebe mushya: Bamuvuga iki aho atuye?

Benshi batunguwe n’ihinduka ryatunguranye rya Ministre w’Intebe, abantu bongera gutungurwa cyane no kumenya ko Anastase Murekezi ariwe wagizwe Ministre w’Intebe mushya. Murekezi ni umukozi wa Leta ubimazemo igihe kinini, ni umugabo utarakunze kuvugwa cyane, yewe no ku rwego rwa Ministre si kenshi yavuzwe mu bitari ibyerekeye akazi ke. Abaturanyi be n’abandi bamuzi babwiye Umuseke iby’imibereyeho ye ituje cyane. 

Ni umubyeyi w’abana babiri, atuye mu nzu iciriritse iri ahantu hatuye abantu benshi cyane bo ku rwego ruciriritse mu mudugudu wa Kagara mu kagari ka Nyabisindu mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo, aha niho abaturanyi be batubwiye ko yatuye kuva na mbere ya Jenoside.

Ku muganda wo kuri uyu wa 26 Nyakanga, Umunyamakuru w’Umuseke yanyarukiye aho Ministre w’Intebe mushya asanzwe akorera Umuganda, ni ibyishimo ku baturanyi be kuba yahawe imirimo mishya, ariko batangiye no kumukumbura no kwibaza ko batazongera kujya bamubona kenshi nka mbere mu muganda.

Aba baturanyi be bavuga ko usibye ubwo yabaga yagiye mu muganda ahandi ariko yagiye nka Ministre, ubundi atashoboraga gusiba umuganda rusange mu mudugudu we.

Ntakunda kuvuga byinshi, ariko iyo aganira aratebya cyane, mu mvugo ye arangwa no gutanga ingero, mu mudugudu we nibyo bamuzi nk’umunyacyubahiro ariko imibanire ye nabo irasanzwe cyane, si hagati y’umunyacyubahiro n’umuturage wo ku rwego rwo hasi.

Anicet Habarurema ayobora umudugudu wa Kagara Ministre w’Intebe atuyemo n’ubu, nubwo bivugwa ko ashobora kuhimuka, avuga ko Murekezi ari umuturanyi mwiza, umugabo usanzwe ucisha bugufi kandi ubaha ibitekerezo bifatika mu gihe basoje umuganda.

Ati “ Nk’ubu twari dufite ikibazo cyo kugenderanira n’aba hariya hakurya i Nyarutarama, niwe waduhaye igitekerezo cyo guhanga inzira iduhuza no kwiyubakira iteme tukabyikorera ubwacu. Twahise tubitangira buhoro buhoro n’ubu urabona ko aribyo turimo kandi tuzabikomeza tubirangize. Ni igitekerezo cye.”

Habarurema avuga ko ubu bari gutunganya ibiti bazakoresha iteme ry’iyi nzira bikoreye izajya ibahuza n’ab’i Nyarutarama bavuye aho iwabo i Remera.

Ati “Twishimira cyane umusanzu we mu mudugudu, iyo ataza kuba umuntu ucisha bugufi ntabwo twari kujya tumubona kenshi nk’uko twamubonaga hamwe natwe. Twizeye kandi ko mu mirimo mishya yahawe azakomeza kudufasha ibyo twatangiranye.”

Abandi baturage bari muri uyu muganda rusange muri aka kagari baganiriye n’Umuseke buri wese avuga ko Hon.Murekezi ari umugabo ucisha bugufi cyane ku buryo ku muntu utamuzi wamusanga ahantu ashobora kumwibeshyamo umuntu woroheje.

Ubu yinjiye mu bayobozi bakuru b’igihugu batanu, banagenerwa umutekano wihariye nk’uwo twasanze ku rugo rwe aha i Remera mu bice byo hepfo birebana na Nyarutarama, afite inshingano nshya zo ku rwego rwo hejuru nka Ministre w’Intebe.

Muri uyu mudugudu utuwe n’abantu bagera ku 1 153 ukabamo ingo 269 usanga abenshi uko bamuvuga, uko bamuzi n’uko bamubona atari nyakubahwa utinyitse, ukomeye ku buryo batinya gukomanga iwe, ahubwo bamuvuga nka nyakubahwa wicisha bugufi ubana ku buryo busanzwe cyane n’abaturanyi kandi w’intangarugero.

Photos/D S Rubangura/UMUSEKE

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Exit mobile version