GLPOST

Mrg Thadeo Ntihinyurwa n’Abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Muhima bumvikanye kubaka urwibutso rwa Jenoside kuri St. Famille

 

Nyuma yo kutumvikana hagati ya Mrg Thadeo Ntihinyurwa n’Abacitse ku icumu bo mu Mulenge wa Muhima, bifuzaga kubaka kuri Paroisse st Famille, urukuta rw’urwibutso ruriho amazina y’Abatutsi baguye mu Mulenge wa Muhima no mu nkengero zawo, bikaza kubyara amakimbirane hagati yabo na Mrg Thadeo Ntihinyurwa, kumunsi w’ejo tariki 22 Mata 2014, bumvikanye ahagomba kubakwa urwo rwibutso rwa Jenoside .

 

Amakuru rushyashya.net yahawe muri iki gitondo na Kayiranga Yahaya umunyamabanga nshingwa bikorwa wa Ibuka mu Mulenge wa Muhima, yatangaje ko kumunsi w’ejo ari kumwe n’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’ummulenge wa Muhima, Padiri Mukuru wa st Famille Remis na Mrg Thadeo Ntihinyurwa, bagiye kuri st Famille ahagomba kubakwa urwo rwibutso.

Mrg Thadeo avugako aho hantu atari heza ko ibyiza ari uko babereka ahandi.

 

Uhagarariye Abacitse ku icumu mu Mulenge wa Muhima avugako aho hantu bahahisemo kubera ibyahabereye, ko abacitse ku icumu ariho bifuza ko hakubakwa urwo rwibutso, ko n’amatangazo yatanzwe akangurira abaharokokeye kwitabira icyo gikorwa.

 

Nyuma y’ibyo biganiro Mrg Thadeo amaze kubyumva ngo yemera ko ibikorwa byo kubaka urwo rwibutso byakomeza ntakibazo.

 

Kayiranga Yahaya, avugako bateganya kuhashyira amazina y’abantu 800, baguye kuri st Famille, st Paul na CELLA ndetse n’abaguye munkengero zaho, icyo gikorwa ngo kikazaba cyarangiye tariki 25 Mata 2014,ari nabwo bazibuka abatutsi baguye muri ako gace ko mumujyi wa Kigali.

 

Yavuzeko icyo gikorwa kitarangiriye kuko amateka yacu atibagirana, ku bacikanywe yavuzeko biteganyijwe ko hazubakwa irindi buye rw’urwibutso ku Muhima ku Kinamba ku kiraro ahari hariswe CND, ndetse no muri CELLA.

 

Cyiza Davidson

 

Exit mobile version