GLPOST

MTN yorohereje ibiciro abakoresha WhatsApp, Twitter na Facebook

Sosiyete ya MTN yashyiriyeho abakiriya bayo bakoresha imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp, Twitter na Facebook uburyo bwo kwisanzura bakoresheje amafaranga atarengeje igiceri cya 50 ku munsi.Ibi bije mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda gukoresha internet n’itumanaho, nk’uko umuyobozi w’iki gikorwa muri MTN, Norman Munyampundu, yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 9/7/2014.

 

MTN itangaza ko ishaka ko umubare w'abakoresha imbuga nkoranyambaga wiyongera mu Rwanda.

MTN itangaza ko ishaka ko umubare w’abakoresha imbuga nkoranyambaga wiyongera mu Rwanda.

Yagize ati “Icyo turi kureba muri iyi kampanye tugiye gutangira ije yunganira indi gahunda twari twatangije yo gukoresha urubuga rwa Wikipedia ku buntu. Icyo tuzakora ni uko tuzagera ahantu hose dutangariza abaturage ko MTN yabashyiriyeho uburyo bw’ubuntu bakoresha ku nyungu zabo.”

 

Kugira ngo umukiliya wa MTN abashe gukoresha ubu buryo azajya asabwa gukanda *349*1# noneho agakurikiza amabwiriza. Ashobora no kureba ayo asigaranye akanda *349#. Ikindi kidasanzwe ni uko umuntu ashobora kongera gusaba inshuro zose ashaka mu gihe amafaranga ashize.

 

Abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro.

Kugeza ubu mu bakiliya MTN ifite, 27% muri bo bakoresha internet ariko iyi sosiyete ikaba ifite gahunda yo kubazamura kugera kuri 60%, yifashishije iyi kampanye izamara igihe cy’umwaka.

 

Emmanuel N. Hitimana
Source: kigalitoday.com

Exit mobile version