GLPOST

Mu Bahutu harimo ibisambo no mu Batutsi harimo ibisambo- Depite Kaboneka

“Abanyarwanda, mu Bahutu harimo ibicucu, mu Batutsi harimo ibicucu, mu Bahutu harimo ibisambo byabindi bya ruharwa, mu Batutsi harimo ibisambo. Hitamo Umuhutu muzima, Umututsi muzima, bihuze babe Umunyarwanda nya Munyarwanda, ibisambo n’ibisi tubishyire ku ruhande.” Ibi ni ibyatangajwe na Senateri Kaboneka Francis ubwo yagezaga ikiganiro ku Banyarwanda batuye mu Bubiligi kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’.

Muri iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2013, Depite Kaboneka uri mu batanze ikiganiro, yagarutse ku mateka yaranze u Rwanda, agaruka ku buryo ivanguramoko ryagiye rishinga imizi mu Rwanda bigeza ubwo Abanyarwanda bacikamo ibice bishingiye ku moko, ndetse bigeza no kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Depite Kaboneka yagaragaje uburyo Abanyarwanda bakwiye kureba ibidatanya bishingiye ku moko, ahubwo bagahuriza hamwe mu kuba Abanyarwanda, akaba yaragaragaje kandi ko hakiri ibikomere mu moko yose ariyo mpamvu bagomba guhuriza hamwe.

Yagize ati ”Twese uko turi aha dufite ibibazo, aya macakubiri yose uko twayabayemo ntawe atagizeho ingaruka. Twese dufite ibikomere, ubu twese tugize umwanya tukavuga twashwanyuka. Ntabwo tuzubaka igihugu dufite ibikomere, ntabwo tuzubaka igihugu dufite ipfunwe, mureke tube Abanyarwanda, mureke twubake ihigugu cyacu, mureke dushyire hamwe mureke dutegurire Abanyarwanda b’ejo hazaza (…)”.

Ndi Umunyarwanda si ugusaba imbabazi ku gahato

Mukabalisa Donatilla Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite wari uyoboye iki kiganiro, yagarutse ku byagezweho na Leta y’u Rwanda mu gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge, ndetse no guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda mu nzego zitandukanye, anagaruka cyane cyane kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, aho yavuze ko ari gahunda itagamije guhatira Abahutu gusaba imbabazi ku gahato, ndetse n’Abatutsi bagahatirwa kuzitanga, ahubwo asobanurako iri mu rwego rw’Ubunyarwanda bufite icyo bushaka kuvuga.

Yagize ati “Iyo turebye amateka y’igihugu cyacu hari ameza hari n’amabi, amateka mabi y’igihugu cyacu yasigiye buri wese ibikomere, ntawe utaragize ibikomere, ndetse mpamya ko benshi bakibifite kuri uyu munota”.

25% mu nderurwamo y’amoko

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Dr Habyarimana Jean Baptiste nawe wari uri mu bitabiriye iki kiganiro, yagarutse ku byagezweho n’iyi komisiyo kuva yajyaho mu gushimangira ubumwe n’ubwiyunge, ariko agaruka ku bushakashatsi bwakozwe n’iyi komisiyo aho bwagaragaje ko 25% b’abakoreweho ubushakashatsi byagaragaye ko bakigendera ku nderurwamo y’amoko, hakaba ndetse hari n’abagera kuri 40% bavuze ko hatabayeho ubuyobozi buri maso jesoside ishobora kongera ikaba.

Aha ariko Habyarimana yagaragaje ko amateka y’ivangura yabibwe igihe kirekire, kuyarandura nabyo akaba ari urugendo, dore ko ngo hari ikizere gishimishije cy’ababyiruka kuko usanga bashyira imbere Ubunyarwanda.

Habyarimana kandi yagarutse ku bikomere by’amateka avuga ko kuganira ku Bunyarwanda byatangiye cyera, ariko hakaba hari ibikomere ku mpande zose kuko buri Munyarwanda afite ibikomere.
Yagize ati ”Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ni nk’abantu bazamuka umusozi bakawuterera ucuramye cyane, kugirango muzagere hejuru aho agasozi karangirira noneho mumanuke mwidagarura birasaba ko dutera indi ntambwe.”

Ibibazo n’ibitekerezo

Mu bibazo n’ibitekerezo byatanzwe muri iki kiganiro byibanze ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge ndetse hagaragazwa ko hagomba gusesengurwa amateka yaranze u Rwanda ahereye igihe u Rwanda rwabereyeho kugirango abashe kwigishwa, hari n’abatanze ibitekerezo kandi ko hari abacitse ku icumu bakibayeho nabi bakenewe gufashwa kugirango gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’ bazarusheho kuyumva.

Uretse aba kandi hari n’abatanze igitekerezo ko habaho ugushyikirana kwa Leta y’u Rwanda n’abatavuga rumwe nayo kugira ngo basase inzobe baganire ku bibazo batavugaho rumwe, mu rwego rwo kwimakaza Umunyarwanda no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge.

Depite Kaboneka

Perezida w’Inteko n’abo bari kumwe

Source: Igihe.com

 

Exit mobile version