GLPOST

Mu bihumbi 19 basabye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ibihumbi 9 nibo bemerewe

 

Nyuma y’ijonjora ryakorewe abifuza gukomereza amashuri makuru muri kaminuza y’amashuri makuru bya leta, Kaminuza y’u Rwanda(UR) yatangaje ko mu banyeshuri 19,024 bifuzaga guhabwa imyanya muri bo 9,360 ni bo batoranyijwe kuyigamo mu mwaka w’amashuri wa 2015.

 

Ubuyobozi bwa UR bwatangaje ko mu banyeshuri 9,664 batayibonyemo imyanya harimo abatanze imyirondoro ituzuye n’abatujuje ibisabwa byose muri rusange.

 

Professor Nelson Ijumba, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri UR, aganira na The New Times yavuze ko hari amadosiye y’ubusabe yabaga adafite imyirondoro y’abasaba kwiga ubwabo cyangwa iy’amashami ya kaminuza basabye.

 

Yagize ati “Tugiye gushyira ahagaragara urutonde rw’abemerewe. Abafite imyirondoro ituzuye tuzabaha ibyumweru bibiri byo kuyuzuza hakurikijwe umurongo ngenderwaho watanzwe.”

 

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza buravuga ko iri jonjora ryabaye hagati ya Gicurasi na Kamena rikorwa na Kaminuza y’u Rwanda ifatanyije n’amashami yayo kandi ngo byakozwe mu mucyo hagendewe ku byo buri wese muri aba banyeshuri hafi ibihumbi 20 yari yasabwe kugaragaza.

 

Kaminuza y’u Rwanda yasabaga buri munyeshuri kuba nibura yarabashije gutsinda amasomo abiri y’ibanze n’amanota 24 ndetse n’amanota 18 mu masomo y’ubumenyi n’ubumenyamuntu. Umunyeshuri wagombaga gutoranywa kandi ni uwatsinze Icyongereza n’amasomo y’ubumenyi rusange.

 

Prof.Ijumba aherutse gutangaza ko Kaminuza y’u Rwanda yiteguye kwakira abanyeshuri bashya ibihumbi 10, icyakora anagaragaza ko uyu mubare ushobora kwiyongera kugera ku bihumbi 11.

 

Ishuri ry’imari n’ubukungu CBE ni ryo ryahawe abanyeshuri benshi.

 

Imibare y’agateganyo yashyizwe ahagaragara na Kaminuza y’u Rwanda irerekana ko icyahoze ari kaminuza y’imari n’amabanki SFB, ubu yitwa CBE aricyo kizoherezwamo umubare munini w’aba banyeshuri n’ijanisha rya 38%.

 

CBE izaba ifite amashami i Huye, Rusizi na Nyagatare kandi abanyeshuri bakazaba bafite uburyo bwo kwiga amasomo yigwa ku manywa cyangwa ku mugoroba.
Ishuri ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga CST n’iry’ubuganga rizakira 20% naho ishuri ry’ubumenyi mu buzima CMHST ryo ryakire 7%.

 

Icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ubu yahindutse Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha ubugeni n’ubumenyamuntu ryo rizakira 15% by’abanyeshuri bose bemerewe.

 

Mu mwaka wa 2015 kandi ishami ry’ubuhinzi CAVM ryo ryagenewe 20% naho Ishuri ryigisha ubumenyi (CE) ryahawe 11% by’abanyeshuri bose bemerewe imyanya. 
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwatangaje ko abanyeshuri bahawe imyanya bazahabwa amabaruwa abemerera kwiga mu gihe cya vuba.

 

Minisitiri w’uburezi Vincent Biruta yigeze gutangaza ko abanyeshuri batazahabwa imyanya mu mashuri ya leta, bashobora kujya gushaka imyanya mu mashuri makuru yigenga.

 

Source: Igihe.com

Exit mobile version