GLPOST

Rwanda: M23 n’idosiye ikomereye Kagame mu gihe arimo yizihiza imyaka 56 y’amavuko!

Mu gihe Perezida KAGAME yizihiza imyaka 56, idosiye imugoye kurusha izindi ni M-23 kuko Amerika na ONU bamusaba ko yategeka M-23 gusinya ku masezerano y’amahoro muri Kongo
Publié par Nkusi Joseph sur 23 Octobre 2013

Kuri uyu wa gatatu ku italiki 23 Ukwakira 2013, Perezida w’u Rwanda Paul KAGAME arimo kwizihiza yubile y’imyaka 56 amaze avutse. Kubera uburyo iyi taliki yabaye impurirane n’ibibazo bikomeje kuzurungutana muri Kampala aho rwabuze gica hagati ya M23 n’intumwa za RD Congo birasa n’aho Kagame ataza gushobora kugira umunezero ubundi urangwa kandi ukigaragaza cyane iyo umuntu arimo kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Ibi bitewe n’uko Leta zunze ubumwe z’Amerika n’umuryango w’abibumbye, nyuma y’aho binaniranye i Kampala, bamusabye ko agomba gukora ibishoboka byose agategeka umutwe wa M23 gushyira umukono ku masezerano arimo kubera i Kampala ari nayo abazungu babona ko yubahirijwe uko bikwiye, ashobora guhagarika intambara ica ibintu muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo.

Perezida Paul Kagame ni mwene Rutagambwa akaba yaravutse ku wa 23 Ukwakira mu mwaka w’1957, avukira i Nyarutovu (i Bunyogombe) mu cyahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu hakaba ari mu Kagali ka Bunyogombe, mu Murenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo. Icyo gihe u Rwanda rwakolonizwaga n’Ababiligi aho igihugu cyari gifantanye n’u Burundi bakabyita Rwanda-Urundi.

I Kampala, amakuru dukesha R.F.I aravuga ko byananiranye kugeza n’aho abazungu bayoboye intumwa z’umuryango w’abibumbye barimo gufasha M23 na Leta ya Kinshasa kumvikana babonye byanze bagahitamo gusohoka mu cyumba cy’inama bakajya kwifatira indege ku kibuga cya Entebbe bakisubirira i Burayi.

Imishyikirano yasaga n’aho igiye gutanga umusaruro ariko ngo icyaje kuzambya ibintu no kubisubiza irudubi ni uko M23 yasabwe kwemera kuvangwa n’ingabo za kongo kandi ikemera ko igomba gukwirakwizwa mu duce twose twa Kongo hamwe n’izindi ngabo kandi ikemera no gushyira hasi intwaro zose ifite. Hakaba hari amakuru avuga ko Leta ya Kongo yanifuje ko abakekwaho ibyaha byibasiye inyoko-muntu mu bayobozi ba M23 bagomba kuzashyikirizwa ubutabera mpuzamahanga aho ngo izo ntumwa za ONU na Amerika zaje I Kigali gutekerereza Kagame uko bigomba kuzagenda akabatsembera ko atabyiviramo.

Abari Kampala bavuga ko, mu gihe Marry Robinson n’abo bari kumwe bari bamaze kubonana n’abo mu Rugwiro bari mu nzira basubira Kampala gushyira umusozo ku murimo wari umaze iminsi, M23 ngo yaba yarabonye amabwiriza kuri telephoni zabo zigendanwa zaturukaga i Kigali abategeka gushyira amananiza kuri Kinshasa kugira ngo isinywa ry’ayo masezerano riburizwemo

Ibi bikaba byarabaye nyuma y’uko bari bemeye kuyasinya imbere y’abo bazungu. Iyi ikaba ariyo mpamvu Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga John Kerry hamwe na Ban Ki Moon bahise bahamagara Kagame kuri Telephoni bakamusaba batakamba ko yakwihangana agategeka M23 gushyira umukono ku masezerano bamaze iminsi bisihingaho i Kampala ngo Kongo ibe yabona amahoro.

Kigali mu isabukuru n’ibibazo by’inzitane

Urebye ukuntu Leta ya Kigali yohereje ibibunda byinshi ku mupaka wa Kongo bikaza no kuvugwa ko ibyinshi muri ibyo bishobora kuba byarambukijwe bigashyirwa M23 bisa no kwikinira kubwira Kagame ngo yemere ko abo bamushinja gufasha bakwemera kwivanga no guhara izo ntwaro zabo zose.

Mu busesenguzi bwa shikama.fr ubu bikaba bigoye cyane kubonera igisubizo iki kibazo cya M23 ari nayo mpamvu mvuze ko Kagame agiye muri yubile y’imyaka 56 ikibazo kimukomereye kurusha ibindi byose ahanganye nabyo ari idosiye ya M23 kuko n’iyo yakumva agomba kubahiriza ibyo asabwa n’abazungu, biragoye kubwira abo wijeje ibitangaza igihe kirekire ngo nibakore ibyo wabangiye kandi ukabatera kuzinukwa gukora mu gihe kirekire.

Iyi M23 yahanuwe na MAGAYANE abanyarwanda babihindura ibikino

Ikizica abanyarwa ni ukutumva no kudasesengura ibyanditswe  hamwe n’ibyavuzwe n’abakuru. Urebye uko iyi dosiye ya M23 igenda ifata intera ku rwego mpuzamahanga, ikaba yaramaze kuba ruvumwa, kandi bikaba bigaragara ko ishobora kuzaneshwa ku rugamba ubu ihanganyeho n’isi yose, bisa n’uko ishobora kuzahindukira iminwa y’imbunda yarwanishaga mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru ireba Kinshasa ikayerekeza i Kigali. Muti ese ibi byashoboka bite kuki urimo guca umugani ku manywa?

Niba koko atera inkunga M23, birumvikana ko Perezida Kagame adashobora kurota ategeka M23 gushyira umukono ku masezerano azi neza ko azayisaba gushyira imbunda hasi, kujyana mu rukiko abayobozi b’uyu mutwe, no kubavanga n’izindi ngabo za Kongo kubera impamvu nasobanuye hejuru mu ntangiriro y’iyi nyandiko.

Magayane mu buhanuzi bwe yahanuriye nyakwigendera Perezida General Major Juvenal Habyarimana ko azapfa yishwe akazasimburwa na Rusukuma (SINDIKUBWABO Theodore) nawe akazasimburwa na Bihwahwa wo ku ruzi rw’iwabo wa Habyarimana ariwe (Pasteur BIZIMUNGU) nawe akazasimburwa na Rukirigitangwe rwa Mudatinya ariwe (KAGAME Paul).

Magayane muri ubwo buhanuzi bwe bwanditswe n’inzego z’iperereza zo kwa Habyarimana ubu bukaba bubitse neza ahantu, yavuze yeruye ko Rukirigitangwe rwa Mudatinya (Paul Kagame) azasamwa n’igitero cya 2 azagaba mu Bushiru (Kongo – Goma) kuko icya mbere azagitsinda agashyekerwa(akaryoherwa n’urugamba) maze ikizakurikiraho ingabo ze zikazatsindwa uruhenu (gutsindwa burundu) zamara gutsindwa zigakizwa n’amaguru zikazagaruka zirakajwe bikomeye n’uko yazishutse zikajya kuruhira ubusa maze zikamwitura umujinya.

Iyi mvugo ya gihanuzi ya Magayane uyihuje n’ibyabaye muri iki gitondo aho Amerika na ONU basaba Kigali kudohora M23 igasinya, birahita byerekana neza ko abanyarwanda cyane cyane abategetsi bakwiye gusubira mu mateka yo hambere bakareba icyo abakuru n’abahanuzi bavuze maze bagashaka inzira yaha abanyarwanda n’akarere amahoro arambye inzira zikigendwa naho ubundi ibintu bishobora kuba bigiye kugera iwa Ndabaga kandi ngo bagabo barabona yahetse ihene  imuruma ku ijosi, ayishyize hasi irashwekura iramusiga acyura umunyu. Tubitege amaso kandi gusenge kuko umucamanza utabera ari amateka.

BAZIGUKETA F.

shikama.fr

 

Exit mobile version