GLPOST

Mugesera yangiwe gusubika urubanza, iburanisha rirakomeza

Uyu munsi Urukiko Rukuru rwongeye gusubukura iburanisha mu rubanza rwa Leon Mugesera ukurikiranyweho n’ubushinjacyaha ibyaha bya jenoside, Urukiko rukaba rwumvise ubuhamya bwa Gashikazi Radjab nyuma yo kwanga icyifuzo cy’uregwa washakaga isubikwa ry’urubanza ngo abanze ashake ibimenyetso by’abamutangira ubuhamya.

Dr Mugesera yangiwe isubikwa ry’urubanza rwe/photo T Kisambira

Mugesera yasabye ko urukiko rutegeka isubikwa ry’urubanza kugira ngo abanze kubona ibimenyetso byerekeranye n’abatangabuhamya bose bamushinja mu rubanza.

Ariko iki cyifuzo urukiko rwagitesheje agaciro.

Dr Leon Mugesera yasabye urukiko uburyo bwo kubona ubuhamya bwose bw’abatanze amakuru ajyanye n’ibyaha aregwa cyangwa bireze mu nkiko. Haba mu nkiko z’u Rwanda, cyangwa hanze y’igihugu.

Yavuze ko adahawe ubu buryo atashobora gusobanurira urukiko mu nzira iboneye ubutabera.

Avuga ko ubu buhamya kuri we bwatuma ategura ibazwa rye ku batangabuhamya.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibi ubwabyo byerekana ko Mugesera atazi icyo ashaka. Bwavuze ko ibyaha aregwa bisobanutse kandi bizwi bityo ko nta mpamvu yo gutegeka urukiko gutanga amabwiriza ku nkiko zose gutanga amakuru yamuvuzweho.

Nyuma y’igihe kirenga isaha y’umwiherero, urukiko rwanzuye ko ubusabe bwa Mugesera budafite ishingiro kuko bushingiye ku mpamvu rusange idasobanura icyo ubuhamya ashaka bwavuze n’aho bwavugiwe.

Umucamanza kandi yavuze ko gushaka ibimnyetso ari inshingano z’uregwa bityo Mugesera n’umwunganizi we mu mategeko bakaba badasobanura neza icyo urukiko rwabamarira. Urukiko rwategetse ko iburanisha rikomeza, ariko Mugesera atangaza ko ajuririrye icyemezo, anasaba urukiko kubyandika gutyo.

Ubwo urukiko rwari ruhamagaje umutangabuhamya, Mugesera yatangaje ko atiteguye kumuhata ibibazo kuko uwo yari yiteze yahawe kuri gahunda y’urutonde rw’abatangabahumya atari we waje.

Umucamanza yatangaje ko uwari uteganyijwe yagize impamvu ariko haboneka undi wo kumusimbura. Uregwa yatangaje ko akenera igihe cyo kwitegura ku bibazo by’abatangabuhamya.

Urukiko rwavuze ko impamvu itangwa na Mugesera kuri iyi ngingo ifite ishingiro. Abatangabuhamya babazwa n’uruhande rw’ubushinjacyaha, uregwa we akazabona umwanya wihariye ejo.

Umutangabuhamya, Gashikazi Radjab, yabwiye urukiko ko yari muri meeting yo ku Kabaya mu mwaka wa 1992, aho Mugesera yavuze ko ngo Abatutsi baturutse muri Etiyopia kandi bagomba gusubizwayo.

Nyuma y’iryo jambo hishwe abantu bane, ariko abajijwe n’ubushinjacyaha, uwatanze ubuhamya atangaza ko bapfuye muri 1994. Iburanisha rizakomeza ku munsi w’ejo.

BBC

UMUSEKE.RW

Exit mobile version