Amadini atanu muri 35 akorera muri aka karere ka Muhanga yahagaritswe kuko atujuje ibisabwa aho akorera. Bimwe muri byo birimo inyubako zo gusengeramo n’ibyangombwa bijyana nabyo nk’imisarane, parikingi n’ibindi.
Amatorero ya Goshen Holy Church, Eglise Methodiste unie, Isoko imara inyota, Eglise de Nazareth International na New Jerusalem yandikiwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga asabwa guhagarika imirimo yabo mu gihe cyose agikorera ahatujuje ibyangombwa.
Aya madini yasabwe kuzuza ibi byangombwa nyamara mu gihe yasabaga uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda butangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, yabanje kubigaragaza byuzuye kuko iki kigo kibutanga kibanje kubigenzura.
Muri aka karere usanga hari amwe mu matorero akorera mu nzu zo guturamo cyangwa akaba hagati y’amazu abaturage batuyemo.
Mu kiganiro yagiranye na Izuba rirashe, Sebashi Claude ushinzwe ubuyobozi n’abakozi mu karere ka Muhanga akaba n’umuvugizi wako, yavuze ko hari amadini menshi arimo kuza gukorera muri aka karere harimo n’adafite ibyangombwa ashobora guteza ibibazo.
Yagize ati “Hari amadini ureba ugasanga adakora ku buryo busobanutse. Hari afite ibyangombwa byuzuye, ibituzuye n’iby’agateganyo. Gusa ikibazo ni uko usanga hari abakorera ahantu habangamiye andi, ugasanya yishakira amafaranga n’ibindi.”
Sebashi yakomeje avuga ko mu igenzura bakoze ariho babonye aya matorero atujuje ibyangombwa. Kubera iyo mpamvu 5 muri yo akaba yaramaze kwandikirwa amabaruwa yo kuba ahagaze.
Akarere ka Muhanga kagiye karimo n’andi madini atandukanye harimo n’iry’abitwa Abanyakabera biyemeje kudakurikiza gahunda za leta nko gutanga mituweli n’ibindi.