Ubuyobozi bwa bimwe mu bigo by’amashuri y’abihayimana bifitanye amasezerano na leta y’u Rwanda, bifuza ko leta itabasaba gusana ibi bigo ahubwo ko yabafasha mu isanwa ryabyo.
Ibi abayobozi b’ ibigo by’amashuri y’abihaye imana babisabye kuri uyu wa gatanu tariki ya 14/03/2014, ubwo abasenateri babasuraga kugirango bareba aho bageze mu bikorwa bitandukanye by’uburezi ndetse n’ibibazo bafite.
Ibi kandi babitangaje mu gihe hari gahunda ya leta isaba kongera amashuri yo kwigiramo ndetse no gusana ariho ya cyera amaze gusaza kugirango mu bihe biza atazasenyuka ndetse akaba yanagwira abana.
Claudien Karangwa wo muri diyoseze gatolika ya Kabgayi mu karere ka Muhanga avuga ko kiliziya gatolika iri gusabwa na leta gusana amashuri kandi ngo mu busanzwe kiliziya nta mafaranga igira ahubwo igira abantu bitanga bakaba aribo bakora ibikorwa byinshi.
Asobanura ko mu bihe byahise, hari ibikorwa kiliziya yasonerwagamo ntisoreshwe ariko ubu ngo leta isigaye iyisoresha. Kuba bari kubasaba gusana kandi banatanga umusoro babona ari ibintu bizagorana.
Padiri Alphonse Munyanziza wa paruwasi ya Gitarama naho mu karere ka Muhanga, mu bihe byahise kiliziya yahabwaga inkunga ariko ubu ngo yaracutse nta nkunga ikibona ahubwo ngo zisigaye zihabwa ahadi kiliziya igishinga imizi.
Aha nawe avuga ko bizagorana ko yabona ubushobozi bwo gusana amashuri yayo yose ifite abikeneye kandi abana bigamo ari ab’igihugu nta kuvangura amadini basengeramo.
Aha kandi uyu mupadiri avuga ko bigoye ko bajya kubwira abakilisitu babo ngo batange inkunga yo gusana amashuri kandi na leta iba yabatse imisanzu yindi imeze nk’iyo. Ati: “biragoye kuko byaba ari ukubasaba kabiri”. […]