GLPOST

Muhima: Yapfuye avuye mu nzu y’urubyiniro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gicurasi 2014, umusore w’imyaka 31 wamyenyekanye nka Ndatimana Faradji yapfiriye imbere y’inzu y’urubyiniro izwi nka Next iri ku muhanda uva mu mujyi werekeza i Nyabugogo.

 

Uyu musore yasohotse muri iyi nzu ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo nyuma yo guhangana n’abashinzwe umutekano (bouncers) ubwo yarukaga bakamusohora, ageze hanze nibwo yarambaraye hasi maze ashiramo umwuka.

 

Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa IGIHE bavuze ko ashobora kuba yakubiswe mu cyico ubwo yahanganaga n’abashinzwe umutekano bikamuviramo gupfa.

 

Polisi yahise ihagera itangira iperereza ari nako nyir’iyi nzu y’urubyiniro yajyanwe kuri Polisi ngo asobanure iby’uru rupfu rwabereye iwe ndetse asobanure n’amakuru avuga ko hari abanyamakuru yambuye ibikoresho agasiba ibyo bafashe bishobora kuba byaviriyemo uyu mugabo gupfa.

 

Foto/Thamimu
Exit mobile version