GLPOST

Murekezi niwe wari utahiwe none twitege imbabazi za Seraphine Mukantabana

Muhanga: Minisitiri Murekezi yasabye Abanyarwanda imbabazi

Yanditswe kuwa 25-11-2013 Yanditswe na RACHEL

Minister Murekezi

Mu cyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge cyabereye mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Ugushuingo 2013, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Murekezi Anastase yasabye imbabazi Abanyarwanda bose kubera ibaruwa yandikiye Leta y’u Rwanda mu 1973, afatanyije n’abanyeshuri biganaga icyo gihe basaba ko umubare w’Abatutsi wagabanuka mu mashuri no mu bucuruzi.

Minisitiri Murekezi Anastase muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge

Mu ijambo rye ryamaze amasaha abiri n’igice, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Murekezi Anastase yabanje kugaruka ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo mbere na nyuma y’Abakoloni. Agaragaza uburyo Abakoloni babibye urwango mu Banyarwanda bazana amoko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa.

Murekezi yavuze ko mu gihe cy’abami Abanyarwanda bari bamwe nta vangura ryabagaho ariko ngo uko ingoma zagiye zisimburana amacakubiri yagiye yigishwa mu baturarwanda bigera n’aho ubwoko bwandikwa mu ndangamuntu .

Minisitiri Murekezi yavuze ko mu gihe hirya no hino harimo kuba ibiganiro hagati y’abayobozi n’abaturage mu rwego rwo kongera kwigisha Abanyarwanda ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge ndetse na gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ yafashe iya mbere mu gusaba imbabazi Abanyarwanda ku byo yaba yarakoze mbere ya Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.

Murekezi avuga ko mu mwaka w’1973, abanyeshuri b’Abanyarwanda bakomoka mu bwoko bw’Abahutu icyo gihe bigiraga mu gihugu cy’Ububiligi bihuje bandikira Leta y’u Rwanda ibaruwa isaba kugabanya umubare w’Abatutsi mu mashuri no mu bucuruzi kubera ko babonaga urimo kwiyongera.

Minisitiri Murekezi Anastase ari kumwe n’abaturage bo mu murenge wa Kabacuzi.

Murekezi yavuze ko nyuma baje kwibumbira mu cyo yise ishyirahamwe “Association Générale des Etudiants Rwandais (AGER)” batangira guhindura imyumvire ishingiye ku moko bitewe n’uko iryo shyirahamwe ryari rihuriwemo n’abanyeshuri b’Abanyarwanda b’amoko yose.

Minisitiri Murekezi kandi yavuze ko nta ruhare rundi yagize mu mateka atandukanye igihugu cyanyuzemo, haba muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994, cyangwa nyuma yayo usibye iyi baruwa asabira imbabazi kandi ngo nabyo yabigiyemo kubera ko nawe yari yarigishijwe amacakubiri igihe kirekire.

Yagize ati “Ndasaba Abanyarwanda imbabazi, ibyo nanditse nabyanditse ndi umuntu mukuru uzi ubwenge kuko nari mfite imyaka 21 y’amavuko.”

Murekezi yakomeje avuga ko ikibazo cy’amoko kitagomba guherana Abanyawanda.

Yagize ati “Kera i wacu twahoze twitwa Abatutsi, ariko byaje kugera igihe ba sogokuruza bacu bahakwa n’abahutu guhera ubwo twahise duhindura dutangira kwitwa abahutu.”

Mu mwanya abaturage bo mu Murenge wa Kabacuzi bahawe ngo batange ubuhamya ku byo bazi cyangwa babonye, wasangaga hafi ya bose bifashe ku buryo wabonaga batabohoka ngo bavuge ibibarimo.

Bamwe mu baturage bitabiriye gahunda y’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge

Meya Mutakwasuku Yvonne atanga ikiganiro cy’ubumwe n’ubwiyunge

Kubwimana Diogene, umuturage watangaga ubuhamya k’uruhare rwe muri Jenoside

Photos: MUHIZI.E
MUHIZI Elisée
Umusek.RW/Muhanga

Exit mobile version