Inseko ya Gen. Kabarebe ivuye k’umutima!
Muri aya mafoto hasi mu mwiherero wa guverinoma “Ndi Umunyarwanda” i Kigali ku italiki 9 November 2013, hari ikintu kimwe twabonye kidasanzwe. Umuntu nka Gen. Kabarebe yagobye kuboneka mu mafoto menshi ariko usanga aboneka muri macye cyane kandi nayo abonetsemo ubona atishimye. Aseka buhoro kandi yigumira mu mwanya we. Abandi benshi usanga bahaguruka bajya gusabana n’abagenzi babo kandi rimwe na rimwe ukabona baseka bishimye.
Gen. Kabarebe we siko bimeze. Nsigaye nitegereza amafoto yose agaragaye mo kuburyo iyo witegereje neza usanga guseka kwe bihishe byinshi. Ubona ari nkindorerezi kandi niyo asetse ubona atabikuye k’umutima. Amashusho burya ntabeshya niba sinzi rero niba yaba afite ikibazo twe tutazi. Nawe kanda kuri iyi alubumu y’umwiherero witegereze amafoto Gen. Kabarebe abonekamo umbwire niba nawe ubona yishimye koko: