Muri ino nkuru y’Imirasire byari kuba byiza batikomye Kabila wenyine ahubwo bakanongeramo Kagame na Museveni kuko aribo bafashaga M23

KABILA MU BUCURUZI BW’ INTWARO ZARI IZA M23

Itangazo dukesha umuryango APARECO, rirashyira mu majwi Perezida wa Congo – Kinshasa kwishora mu bucuruzi bw’ intwaro zahoze ari iz’ umutwe wa M23 ziherereye mu bihugu bya Uklaine n’ u Burusiya ndetse no kuba yari azi neza uburyo M23 yinjiza intwaro ku butaka bwa Congo ntagire icyo akora ngo aburizemo uwo mugambi.

Ibi Kabila yabikoze agamije kunyereza amafaranga yari agenewe kugurira intwaro igisilikare cya FARDC ( igisilikare cya Congo – Kinshasa), nyuma y’ aho igihugu cya Congo – Kinshasa cyari mu mishyikirano na M23.

Uhereye iburyo ni Perezida Kabila na Kazarama J.M.V, kumwe n’ undi musirikare wa M23 wari urimo kugerageza zimwe mu ntwaro bakuye mu Burusiya na Uklaine

Amakuru dukesha APARECO avuga ko biteye urujijo nk’ uko inzobere za MONUSCO zakoze raporo kuri icyo gikorwa zabyemeje, bikaba bitumvikana uburyo Kabila yaba yinjiye muri ubu bucuruzi bwo gufasha uwahoze ari umwanzi warwanyaga igihugu ayoboye, ayo makuru akaba yaratangajwe kandi yemezwa n’ abasilikare 2 bakuru ba Congo – Kinshasa batatangaje amazina yabo.

Loni yakusanyije ingabo mu gace ka Rumangabo n’ ahandi hatandukanye hambuwe M23, yagaragaje ko intwaro n’ amasasu bipima toni zirenga 300 zari Rumangabo arizo zonyine zabonetse, izindi M23 zagaragaje ko zavuye mu Burusiya na Uklaine zaburiwe irengero ariko ziza kugaragara nyuma ko zirimo kugurwa na Perezida wa Congo – Kinshasa Joseph kabila. Izi Toni 300 nazo Loni yagaragaje ko zavuye muri Uklaine n’ u Burusiya.

Inzobere za Loni muri raporo ziherutse gushyira ahagaragara, zakuye leta y’ u Rwanda ku rutonde rw’ ibihugu byafashaga M23 kuko ntaho byigeze bigaragara ko byakoranaga na Uklaine cyangwa u Burusiya.

Mu rwandiko Loni yandikiye Uklaine n’ u Burusiya, yabajije ibyo bihugu byombi uburyo izo ntwaro zageze ku butaka bwa Congo n’ uburyo izasigaye zasubijwe muri ibyo bihugu bivuzwe haruguru.

Mu bisobanuro batanze bavuze ko izo ntwaro zageze ku butaka bwa Congo mu buryo buzwi kandi byamenyeshejwe Kabila nyiri ubwite, ariko birinze kuvuga uburyo zasubiye muri ibyo bihugu n’ uburyo Kabila ari mu isoko ryo kuzigura n’ inyungu abifitemo.

Igitangaje nka Perezida w’ igihugu, ni uburyo yabitse ibanga rikomeye nk’ iryo ryo kugurisha intwaro umwanzi w’ igihugu cye mu gihe M23 itsindiwe agaca inyuma akajya kugura intwaro n’ uyu mutwe.

Iyi raporo yashyikirijwe umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Kin Moon ndetse na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikaba biteganyijwe ko izigirwa mu nama ya Loni izaterana mu minsi iri imbere.

Alphonse Munyankindi – imirasire.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo