MUSEVENI NTABWO YOROHEWE MURI SUDANI. INDEGE 4 ZA UGANDA ZARASHWE.

Indege 4 zari zagiye mu gikorwa cya gisilikare muri Sudani y’Amajyepfo zaraye zirasiwe muri Sudani y’Amajyepfo abantu 7 bakaba bahasize ubuzima.

Kajugujugu 2 zo mu bwoko bwa Mi – 24 n’izindi ndege2 za gisilikare zaraye zirashwe nyuma yo kugera mu mujyi wa Bor mu gace ka Jonglei mu ntara ya Sudani y’Amajyepfo.

Kajugujugu ya Uganda yo mu bwoko bwa Mi – 24

Amakuru dukesha urubuga rwa The New Vision rwo kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2013, ruravuga abanyamerika 2 bari kurashisha izi ndege nabo bakomeretse bakaba bajyanywe mu bitaro kuvurwa ibikomere batewe n’ibisasu byaturikije iyi ndege.

Imwe mu ndege zisanzwe z’igisirikare cya Uganda zarasiwe i Juba

 

Imwe mu ndege z’abanyamerika nayo yarashwe hafi y’ikigega cyayo cya peteroli iyitwara. N’ubwo yarashwe ariko ntiyabashije gushwanyagurika nta nuwayiguyemo.

 

Kuwa gatanu w’iki cyumweru nibwo ingabo za Uganda zinjiye muri Sudani y’Amajyepfo zigamije gutabara abaturage b’abagande bari muri kiriya gihugu.

 

Bamwe muri abo baturage baje gutabarwa n’izi ngabo bakaba baramaze kugeza ku kibuga cya Entebbe muri Uganda.

 

Ingabo za Uganda zoherejwe I Juba nyuma yo gutabazwa na Guverinoma ya Sudani y”Amajyepfo mu rwego rwo kugarura umutekano muri uyu mujyi.

 

Igikorwa cya mbere izi ngabo za Uganda zakoze ni ukugerageza kugarura umutekano no guhungisha abaturage bakirimo. Izi ndege zikaba kuri uyu wa gatandatu zararashwe n’abarwanya ubutegetsi bwa Sudani y’Amajyepfo

 

Iri raswa rikaba ryaraguyemo abagande 7 ubwo bari mu gikorwa cyo gutabara aba baturage ba Uganda n’abandi banyamahanga bari bagiye guhungira muri Uganda.

Alphonse Munyankindi – imirasire.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo