Meya Ndayisaba yatanze ubuhamya bw’uko ivanguramoko ryari rimukozeho
Yanditswe kuya 25-11-2013 – Saa 19:44′ na <b_gh_author>Deus Ntakirutimana
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba, yakanguriye abatuye umurenge wa Nduba, umujyi wa Kigali n’Abanyarwanda muri rusange kwimika gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kuko izafasha mu gukemura ibibazo byinshi birimo iby’amoko no komora ibikomere buri wese afite mu mutima we, biciye muri gahunda yo kubabazwa n’ibibi byazanywe n’amoko, buri wese akababazwa n’ibyabaye.
Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, yatangiye gukorwa mu mirenge yose igize u Rwanda, mu mujyi wa Kigali yatangiriye mu murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo ku wa mbere tariki ya 25 Ugushyingo 2013.
Atangiza iyi gahunda ku mugaragaro, Ndayisaba yitanzeho urugero rw’akarengane yagiriwe ko gukubitwa kuko atazi ubwoko bwe, yemera ko iyo iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda, iba yaratangiye yari gukemura ibibazo by’akarengane kugeza ku rupfu, bamwe mu Banyarwanda bagiye bahura nako.
Yagize ati : “Batubwiraga ko ku ishuri abarimu bakubita abanyeshuri, ntangira amashuri abanza mfite ubwoba bwo gukubitwa, naratangiye mbona bakubita abatinze n’abakubaganye, ndavuga nti biriya byo nta kibazo nzazirinda, nyuma yaho mwarimu yaje kutubaza ubwoko bwose babaza abatutsi ngahaguruka n’abahutu bikaba gutyo.”
Ndayisaba yakomeje avuga ko yaje guhaguruka ubugira gatatu mwarimu abara abahutu n’abatutsi ngo amenye umubare wa buri bwoko yigishaga, ariko ngo imibare igapfa kuko we yahagurukaga muri buri ayo moko abiri, gusa ngo mu batwa bwo yangaga guhaguruka kuko yari azi ko baba babumba kandi iwabo batabikora.
Umunyeshuri umwe biganaga ngo yaje kwereka mwarimu ko Ndayisaba ahagurutse kabiri, haba babara Abahutu ndetse banabara Abatutsi.
Mwarimu ngo yahise amukubita inkoni nyinshi anamutuma ku babyeyi be ngo ababaze ubwoko bwe. Akibaza sekuru kuko ari we babanaga, ngo nawe yahise amukubita agira ati : “Ayo matakaragasi ya mwarimu urayajyamo mu biki ?” Ibi ngo byatumye adasubira ku ishuri mu gihe kinini, nyuma asubirayo ari uko se abwiye mwarimu ko “azamumena” bityo ntiyongera kumukubitira umwana amuziza ubwoko.
Iki ngo cyo cyatumye akomeza kwiga ageza no ku rwego rw’impamyabumenyi [atavuze urwego iriho] agezeho kugeza ubu. Ariko ngo yari agiye kugira ibi byago byo kudakomeza amashuri yari yavuyemo, kubera ubwoko atazi. Aha yagize ati : “Nakundaga ibyuma, ubu mba ndi nk’umumotari kuko nari kuba notarize.”
Meya Ndayisaba, yakomeje abwira abayobozi batandukanye bari ahatangirijwe iyi gahunda, ko bagombye gutekereza ku bunyarwanda bwabo bukabasumbira ibindi byose nkuko mu bindi bihugu bimeze, kabone n’iyo byaba ari iby’ibihangage.
Yagize ati : “Umunyamerika iyo avutse arabwonka akabuharanira kuko buba busumba ibindi byose. Natwe niba dushaka kuba ab’agaciro dukunde ubunyarwanda, kuko uko wagira kose ntiwahinduka ikindi kitari Umunyarwanda.”
Yasabye ko buri wese yabwubaha nk’ingobyi imuhetse kuko utera ingobyi umugeri yajishuka akagwa hasi akaba yagira ikibazo.
Mu kibazo kimwe, Ndayisaba yabajije abari muri iyi gahunda, yagize ati : “Jenoside irababaje cyangwa ntibabaje ?” Abenshi bashubije ko ibabaje nubwo hari na bamwe batigeze babumbura umunwa.
Ahereye kuri iki kibazo, Ndayisaba yavuze ko uwo iyi jenoside itababaje yaba afite ikibazo gikomeye. Yatanze urugero rw’ukuntu abanyamahanga usanga babazwa n’iyi Jenoside kurenza abanyarwanda.
Yabwiye abari aho ko nta muntu n’umwe Jenoside itigeze igiraho ingaruka mu Rwanda. Yakomeje avuga ko iyo utangiye kubabazwa n’ibibi byabaye haba hatangiye kuvuka imbabazi.
Kuri we ngo birakwiye ko umuntu ababazwa n’umuntu bari baturanye wishwe, basengeraga hamwe ndetse n’ibindi.
Yatanze urugero ko hari bamwe mu bagaragaje imbaraga nke, aho yibazaga ukuntu umugabo yavaga kwica akaza umugore akamupfumbata aho kumusaba kureka gukaraba amaraso y’abantu mu gihe cya Jenoside.
Yasabye ko abanyarwanda bakangukira gusaba imbabazi, amahanga akababonamo ubunyarwanda aho kubabonamo amoko Hutu Twa na Tutsi, yabayeho guhera mu 1931, aho amoko yari asanzweho 18 yahuzaga abanyarwanda yateshejwe agaciro hakimikwa aya yazanye ibibazo kandi ngo Abasinga, Abagesera, abazigaba n’abandi byari bihagije Abanyarwanda.
Yavuze ko amoko atari gushingirwaho ngo abantu bicwe, kuko hari abavandimwe babiri azi bavukana ariko umwe yandikiwe mu irangamuntu ko ari umututsi undi akandikirwamo umuhutu, yabaza impamvu batandukanyijwe ubwoko kandi bavukana agasubizwa mu gifaransa kigira kiti “tais-toi imbécile, il n’y a pas de regle sans exception !” (ugenekereje yarabwiwe ati : “ceceka wa mbwa we, nta tegeko ribaho ritagira irengayobora.”)
Aha rero ngo Abanyarwanda ntibari bakwiye guhera kuri aya moko bicana, ngo Abahutu bice Abatutsi.
Gusa Meya ngo yishimira ko ubu amateka yabaye meza, aho nta muntu ucyandikirwa ubwoko mu irangamuntu nta n’umwe ukizira ubwoko bwe cyangwa ngo abubazwe. Ibi ngo bigaragarira ku bahabwa akazi n’abiga kuko nta n’umwe ubihabwa haherewe ku bwoko bwe.
Uretse Ndayisaba uvuga ko ubwoko bwari bumugizeho uruhare rukomeye ntacyo azi, Mukamazimpaka Anne Marie, uvuga ko yavutse mu 1958, waganiriye na IGIHE, yemeje ko ubwoko bwamugizeho uruhare, ubu umuryango avukamo ukaba ugikennye kugeza n’ubu.
Mukamazimpaka agira at:i “Umuryango wanjye urakennye kuko twagiye tuzira ko turi abatutsi. Musaza wanjye yaratsinze banga ko ajya kwiga kuko ari umututsi, umwanya we bawushyiramo undi, ubu arakennye ni umuntu uri aho utera ibiraka, kandi twari kuba dufite aho twigeza.”
Yakomeje avuga ko ubu ibintu byose bimeze neza mu Rwanda, kuko nta n’umwe uhabwa ishuri cyangwa ngo ahabwe akazi haherewe ku bwoko bwe.
Nteziryayo Jean Marie Vianney, utuye mu murenge wa Nduba, akaba ari n’umujyanama w’ubuzima yavuze ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ije gufasha muri byinshi igatuma abantu basabana imbabazi, hakaba ubumwe n’ubwiyunge bisesuye.
Yasabye ko nta muntu wagombye kuba akibonamo ubwoko, kuko umuntu utari mu bwoko wita ubwawe, ashobora kukugirira akamaro kurenza uwo watekerezaga ko ari uwo mu bwanyu.
Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, yatangiye mu mirenge 416 igize u Rwanda, ikazamara icyumweru cyose, nyuma ikagera mu tugari n’imidugudu.
Hirya no hino mu gihugu, abayobozi batandukanye bagiye basaba imbabazi ko bavuka mu bwoko bwakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bigakorwa mu izina ry’ubwoko baribwo naho bo bari kuba batabyifuza cyangwa batanabisabiwe uburenganzira kwitirirwa icyo gikorwa.
Source: Igihe.com