GLPOST

“Ndi Umunyarwanda” bayijyanye mu Bubiligi. Masozera yagobye gusaba imbabazi abahutu.

Mukabalisa agiye kumvisha abo mu Bubiligi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”

Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igamije gusasa inzobe abantu bakavugisha ukuri bakigobotora amateka y’amoko (Hutu, Tutsi, Twa) bakumva ko ari Abanyarwanda, gahunda imaze iminsi iganirwaho n’inzego zitandukanye imbere mu gihugu, noneho igiye gusobanurirwa ababa irwotamasimbi.

Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ Ihuriro ry’ Abanyarwanda baba mu Bubiligi (DRB Rugari), Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo, Intumwa ziyobowe na Perezida w’Umutwe w’ Abadepite, Mukabalisa Donatilla, zizagirana ikiganiro kirambuye kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” n’ Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’abandi bazabishobora bazaba batuye mu nkengero z’icyo gihugu, ibiganiro bikazabera i Bruxelles ahitwa Husa President Park Hotel – Brussels, Boulevard du Roi Albert II no 44 ; 1000 Bruxelles.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Masozera Robert, yabwiye IGIHE ko iyo gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yifujwe n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi, kugira ngo bayumve neza bashobore no kuyitangaho ibitekerezo.

Masozera yavuze ko aribwo bwa mbere iyo gahunda igiye kuganirwaho hanze y’ u Rwanda, bikaba bimushimishije ko izatangirira mu Bubiligi, kuko u Bubiligi ari nk’ Umurwa Mukuru (Capital cyangwa Chef-Lieu) w’Intara ya Diaspora Nyarwanda muri rusange.

Yakomeje agira ati “Biracyenewe ko iyo gahunda « Ndi Umunyarwanda » isobanurirwa Abanyarwanda baba mu Mahanga, kubera uburyo abitwa ko batavuga rumwe na Leta baba mu mahanga, bagerageza kuyirwanya, no kuyobya abantu babumvisha ko Leta y’ u Rwanda ihatira Abahutu gusaba imbabazi Abatutsi ku gahato, kandi ataricyo iyo gahunda igamije.”

Ambasaderi Masozera yatangaje kandi ko undi mwihariko w’icyo kiganiro ari uko kizasozwa n’ ubusabane bujyanye no kwishimira igihembo kizahabwa u Rwanda n’ Umuryango witwa “Women in Parliaments” (WIP) kubera kuba ku isonga mu guha agaciro abategarugori[Ubu mu Nteko habarirwamo abagore ku kigereranyo cya 64%].

Uwo muhango uteganijwe kubera mu nama ya WIP izaba guhera tariki ya 27 kugeza kuwa 29 Ugushyingo 2013. Icyo gihembo cy’u Rwanda kizashyikirizwa Perezida w’ Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatilla, uzaba uhagarariye Perezida wa Repubulika.

Source: Igihe.com

Exit mobile version