GLPOST

Ndi Umunyarwanda izagera mu gihugu hose

Ndi Umunyarwanda izagera mu gihugu hose
NDAMAGE FRANK

Abagize Guverinoma bemeje ko  “ Ndi Umunyarwanda” igomba kuzagera mu bice byose by’igihugu, kugira ngo Abanyarwanda bage baganira nta rwikekwe ku bibazo byaturutse ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo. Ibi ni ibyavugiwe mu mwiherero wamaze iminsi ibiri, ukaba wasojwe ku ya 9/11/2013.

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bahuye n’ibibazo bikomeye mu gihe cyashize, hakaba nta cyakorwa ngo bihinduke, ariko ko dushobora gukomeza kuguma mu mateka n’ibibazo twahuye na byo ariko ko dufite andi mahitamo yo guhaguruka tugahangana n’ibibazo twahuye na byo, tugakora ibyo abenshi batakekaga. yasabye abayobozi ko bagomba kugira amahitamo cyane cyane arebana n’ibibazo u Rwanda rwahuye na byo.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ubwo ari bwo buryo bwonyine bwo kubaho, Ati ibyo twavanye mu mateka yacu bigomba kutubera intangiriro nziza y’ejo hazaza, yongeraho ko  ibibazo twahuye nabyo, byadufasha  gushaka ingufu ziturimo nyamara tutakekaga ko dufite.

Perezida Kagame yavuze ko tutagomba gukomeza gushinja abandi amakosa yakozwe, natwe ubwacu tugomba kuyishinja. Ati “ Twatakaje ubumuntu ubwo twemeraga kwanga bagenzi bacu tukabica kubera izina gusa, abo bantu bicaye baturebera ibyo dukora, batugize ibyo bashaka turabyemera, urugamba turimo kurwana uyu munsi ni ibirebana nuko twaba abantu, tugomba guharanira kugira ubumuntu kuko ntacyo bigura.” Kuri ayo makosa yakozwe, Perezida Kagame yavuze ko icyerekezo u Rwanda rufite ari uko buri muyobozi yakuzuza inshingano zimureba, ku buryo nta makosa akwiye guhabwa umwanya.

Yavuze ko u Rwanda rutakwemera ko habaho andi makosa, ati “nta mwanya wo gukora andi makosa, ikosa rito rifite ingaruka zikomeye kuri twe, ntidushobora kwihaza, rimwe dushobora kwishimira ibyo tumaze kugeraho ariko tugomba guhora twiteguye ibishobora kuza.”Abayobozi bose biyemeje kuzakwiza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu gihugu cyose,  biciye mu kuvugisha ukuri.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Anastase Murekezi ni we wasomye imyanzuro, akaba yaravuze ko abayobozi bose bishimiye itangizwa rya “Ndi Umunyarwanda” nk’umusingi wo kuvura ibikomere no gutuma u Rwanda rukomeza kugana aheza. Yagize ati “ Nta bundi buryo bwo kubaka igihugu cyacu, “Ndi Umunyarwanda” ni uburyo bwiza bw’u Rwanda rushya rufite ejo heza.”

Source: http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/news.php?type=rw&volumeid=1197&cat=3&storyid=24972

Exit mobile version